Imirwano yongeye kubura mu gace ka Katana na Kavumu, muri Teritwari ya Kabare, aho ingabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bahanganye n’abarwanyi ba AFC/M23.
FARDC yatangaje ko ingabo zayo, zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo, zafashe ibirindiro byari bigenzurwa na AFC/M23 mu bice biri hafi ya Katana.
Mu birindiro FARDC ivuga ko yafashe harimo Mabingu, Cibati, Batanga, Kasheke na Kayeye.
Icyakora, Umuvugizi wa Sosiyete Sivile muri ako gace yabwiye Rwanda Tribune ko aya makuru atari ukuri.
Yavuze ko habayeho kurasana kumara igihe gito, ariko ko abarwanyi ba Wazalendo bahise basubira inyuma, bityo nta birindiro bya AFC/M23 byafashwe.
Rwanda Tribune kandi yashatse kumenya uko AFC/M23 ibona ibyatangajwe na FARDC n’amakuru y’imirwano yabereye muri ako gace, ariko ntibyashobotse kuvugana na Dr. Oscar Balinda, uvugira uwo mutwe, kugira ngo agire icyo abivugaho.
Kugeza ubu, amakuru ku waba ugenzura ibyo bice ntabwo aratangazwa n’impande zombi mu buryo bwigenga.