Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Arkiyepiskopi Banda Yarekuwe Nyuma y’Ijoro Muri Gereza
AMAKURUMU MAHANGAUBUTABERA

Arkiyepiskopi Banda Yarekuwe Nyuma y’Ijoro Muri Gereza

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 2, 2026 9:07 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Arkiyepiskopi wa Arikidiyosezi ya Lusaka muri Zambia, Musenyeri Alick Banda, yarekuwe nyuma yo kumara ijoro muri gereza, nyuma yo kuzuza ibisabwa n’Urukiko rwa Lusaka kugira ngo abone ingwate.

Banda yari yafashwe n’Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha birimo ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano n’umutungo, DEC, akekwaho gutunga umutungo wabonetse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko rwa Lusaka rwari rwategetse ku wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2026 ko Arkiyepiskopi Banda atanga ingwate ingana na 80,000 Kwacha, amafaranga akoreshwa muri Zambia, ahwanye na hafi 4,108 by’amadolari ya Amerika.

Ubushinjacyaha buvuga ko urubanza rwe rufitanye isano n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux atunze, ikekwa kuba yarabonetse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni imodoka Ubushinjacyaha buvuga ko yahoze ari iy’Urwego rw’Imisoro n’Amahoro muri Zambia, ZRA.

Nyuma yo kuzuza ibisabwa kugira ngo ingwate ye yemezwe, Arkiyepiskopi Banda yahise arekurwa, asubira mu mirimo ye isanzwe muri Arikidiyosezi ya Lusaka.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uganda:Hahagaritse Ikinyobwa Cyaturukaga mu Burundi Cyagaragayemo Sildenafil
Next Article RDC: Umukozi wa MSF Yanduye Ebola
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUBUZIMA

Burundi: FOCODE Ishinja Leta Kohereza Abasirikare n’Abapolisi Kurwanira u Burusiya muri Ukraine

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKEUMUTEKANO

BREAKING NEWS: Havuzwe Kurasana Hagati y’Ingabo za RDF n’izu Burundi ku Kiyaga cya Cyohoha

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Imyigaragambyo ya C64 Ntikibereye Hafi y’Inteko Ishinga Amategeko

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC: Imirwano Ikomeye Yongeye Kubura ku Muhanda wa Remeka–Lumbishi

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?