Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Imirwano Ikomeje Muri Masisi, Kalehe na Walikale
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Imirwano Ikomeje Muri Masisi, Kalehe na Walikale

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 8, 2026 7:47 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Imirwano hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije na Wazalendo, n’AFC/M23 irakomeje mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa RDC, mu gihe ibiganiro by’amahoro bya Doha na Washington bikomeje.

Muri Masisi, imirwano yakomeje ku murongo wa Ngungu na Katoyi, aho ku wa 7 Ukwakira yibanze hafi ya Katoyi na Mihole.

Radio Okapi yatangaje ko Wazalendo bafatanyije na FARDC bongeye kugenzura tumwe mu duce two mu majyepfo ya Masisi ndetse n’imyanya imwe muri Ziralo, muri Kalehe.

Icyakora, amakuru ku igenzura ry’ibice bimwe yakomeje kuba ahindagurika.

Muri Kalehe, imirwano yakomeje cyane muri Ziralo. Ku wa 5 Ukwakira, Wazalendo na FARDC batangaje ko bongeye kugenzura imidugudu ya Katale, Shanje na Chambombo, hafi ya Lumbishi.

Mu Walikale, na ho imirwano hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta zifatanyije na Wazalendo yakomeje, cyane cyane mu bice bihana imbibi na Masisi.

Ku wa 15 Nzeri, FARDC na Wazalendo batangaje ko bongeye kugenzura Mindjendje, muri groupement ya Kisimba, nyuma y’imirwano na AFC/M23.

MONUSCO ivuga ko imirwano ikomeye muri Kivu y’Amajyaruguru yibanda cyane muri Masisi na Walikale, aho impande zihanganye zikomeje gukoresha intwaro ziremereye na drones.

Abandi barwanyi bishyikiriza FARDC
Mu gihe imirwano ikomeje, FARDC yatangaje ko abarwanyi 17 ba AFC-M23 na Twirwaneho bishyikirije ingabo za Leta ku wa 6 Ukwakira, mu bice bya Abala, Nyaruhinga na Kabanja, muri Hauts Plateaux za Fizi.

Mbere yaho, ku wa 4 Ukwakira, ingabo za RDC zari zatangaje ko abarwanyi 29 ba AFC/M23 bishyikirije FARDC na Wazalendo hagati ya tariki ya 1 n’iya 4 Ukwakira, mu bice bya Lubero, Masisi na Walikale.

Iyi mirwano ibaye mu gihe ibiganiro by’amahoro bya Doha na Washington bikomeje, bigamije gushakira ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC igisubizo cya politiki.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kwilu: Ingabo Zoherejwe i Kahundji mu Gukumira Amakimbirane Ashingiye ku Butaka
Next Article Goma: Nangaa Asaba ko Ibiganiro bya Doha Bishyirwa mu Bikorwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUBUTABERA

UVIRA: Gen Kamama na Gen Ngoma Nzito Basabye ko Gen James Fyeka na Gen Mboleza Barekurwa

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC: Museveni Yashyize Igitutu Kuri Tshisekedi cyo Kuganira na AFC/M23

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKEUMUTEKANO

Amasezerano y’Amahoro ya RDC n’u Rwanda Ku Munzani w’Intambara

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

IRMCT Yanze Ubusabe Bwa Kambanda na Kamuhanda bwo Gufungurwa Mbere y’Igihe

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?