Imirwano hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije na Wazalendo, n’AFC/M23 irakomeje mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa RDC, mu gihe ibiganiro by’amahoro bya Doha na Washington bikomeje.
Muri Masisi, imirwano yakomeje ku murongo wa Ngungu na Katoyi, aho ku wa 7 Ukwakira yibanze hafi ya Katoyi na Mihole.
Radio Okapi yatangaje ko Wazalendo bafatanyije na FARDC bongeye kugenzura tumwe mu duce two mu majyepfo ya Masisi ndetse n’imyanya imwe muri Ziralo, muri Kalehe.
Icyakora, amakuru ku igenzura ry’ibice bimwe yakomeje kuba ahindagurika.
Muri Kalehe, imirwano yakomeje cyane muri Ziralo. Ku wa 5 Ukwakira, Wazalendo na FARDC batangaje ko bongeye kugenzura imidugudu ya Katale, Shanje na Chambombo, hafi ya Lumbishi.
Mu Walikale, na ho imirwano hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta zifatanyije na Wazalendo yakomeje, cyane cyane mu bice bihana imbibi na Masisi.
Ku wa 15 Nzeri, FARDC na Wazalendo batangaje ko bongeye kugenzura Mindjendje, muri groupement ya Kisimba, nyuma y’imirwano na AFC/M23.
MONUSCO ivuga ko imirwano ikomeye muri Kivu y’Amajyaruguru yibanda cyane muri Masisi na Walikale, aho impande zihanganye zikomeje gukoresha intwaro ziremereye na drones.
Abandi barwanyi bishyikiriza FARDC
Mu gihe imirwano ikomeje, FARDC yatangaje ko abarwanyi 17 ba AFC-M23 na Twirwaneho bishyikirije ingabo za Leta ku wa 6 Ukwakira, mu bice bya Abala, Nyaruhinga na Kabanja, muri Hauts Plateaux za Fizi.
Mbere yaho, ku wa 4 Ukwakira, ingabo za RDC zari zatangaje ko abarwanyi 29 ba AFC/M23 bishyikirije FARDC na Wazalendo hagati ya tariki ya 1 n’iya 4 Ukwakira, mu bice bya Lubero, Masisi na Walikale.
Iyi mirwano ibaye mu gihe ibiganiro by’amahoro bya Doha na Washington bikomeje, bigamije gushakira ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC igisubizo cya politiki.
Rwandatribune.rw