Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abagize Urwego rw’Abahuza rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe gukurikirana inzira y’amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro ku wa 7 Ukwakira 2026, byibanda ku buryo bwo guteza imbere inzira y’amahoro no gushaka umutekano urambye mu Burasirazuba bwa RDC.
Muri ibyo biganiro, impande zombi zaganiriye ku ntambwe zikurikira zigomba guterwa mu rwego rwo guteza imbere gahunda y’amahoro iyobowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse no ku buryo hakemurwa impamvu z’umuzi z’amakimbirane amaze igihe muri ako karere.
Itsinda ry’Abahuza ryakiriwe na Perezida Kagame ryarimo Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, Mokgweetsi Masisi wahoze ayobora Botswana, Sahle-Work Zewde wahoze ari Perezida wa Ethiopia, ndetse na Yackoley Kokou Johnson, Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro byibanze ku gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, hibandwa ku gukemura impamvu z’umuzi z’amakimbirane aho gukemura ibimenyetso byayo gusa.
Ibiganiro bya Kigali byakurikiye uruzinduko rw’aba bahuza i Goma ku wa 5 Ukwakira 2026, aho Uhuru Kenyatta, Sahle-Work Zewde na Mokgweetsi Masisi bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba AFC/M23.
Muri urwo ruzinduko, baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ndetse n’intambwe imaze guterwa mu gushaka amahoro muri ako karere.
Uhuru Kenyatta ni umwe mu banyapolitiki bamaze igihe bakurikirana iki kibazo, cyane cyane binyuze mu biganiro bya Nairobi yari ayoboye bigamije guhuza Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’igihugu.
Ibyo biganiro byari bigamije gushaka umuti wa politiki ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, nubwo bitageze ku musaruro wari witezwe.
Rwandatribune.rw