Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > RDC:Kabila Yavuze ko Congo iri mu Kaga, Ashinja Ubutegetsi Kwirengagiza Inama ze
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC:Kabila Yavuze ko Congo iri mu Kaga, Ashinja Ubutegetsi Kwirengagiza Inama ze

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 9, 2026 9:30 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yatangaje ko igihugu cye gikomeje kujya mu bihe bikomeye, ashinja ubuyobozi buriho kwirengagiza inama n’ibyifuzo yatanze bigamije gushaka umuti w’ibibazo igihugu gifite.

Mu butumwa yagejeje ku Banye-Congo ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026, Kabila yavuze ko ibyifuzo yatanze ku wa 23 Gicurasi 2025 bitigeze bihabwa agaciro, kandi ko kuva icyo gihe ibibazo by’igihugu byakomeje gukomera.

Icyo gihe yari yatanze gahunda y’ibyifuzo 12 yabonaga ko byafasha igihugu kuva mu bibazo bya politiki, umutekano n’ubukungu.

Kabila yavuze ko kuba ibyo byifuzo bitarashyizwe mu bikorwa byatumye atabona impinduka zifatika mu miyoborere y’igihugu, ahubwo agasanga ibibazo bikomeje kwiyongera.

Yagaragaje ko ubumwe bw’Abanye-Congo bwangiritse, amahoro n’imibanire myiza bisimburwa n’amakimbirane ashingiye ku ndangamuntu, umutekano muke n’intambara.

Mu butumwa bwe, yanenze imiyoborere y’ubutegetsi buriho, avuga ko idatanga icyizere cy’impinduka zishobora gukemura ibibazo igihugu gihanganye na byo.

Kabila yasabye Abanye-Congo kumva ko igihugu kiri mu bihe bisaba ingamba zihutirwa, anatangaza ko mu masaha, iminsi n’ibyumweru bizakurikiraho azagaragaza icyerekezo cye ku bikorwa yakora kugira ngo igihugu kivemo.

Yasoje ubutumwa bwe agaragaza ko ikibazo Congo irimo gisaba ko abaturage bagira uruhare mu kugena ahazaza h’igihugu cyabo.

Ibyo Kabila yatangaje bije mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba, ndetse n’impaka za politiki ku nzira yakwifashishwa mu gushaka amahoro arambye.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umunya-Kenya Akurikiranyweho Uburiganya bwa Miliyoni 652 Frw muri NCBA Rwanda
Next Article RDC: Kabila Yavuze ko Amasezerano ya Congo na Amerika ku Mabuye y’Agaciro Atazemeza ko Ubutegetsi Buriho Buramba
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Burundi: Ubucuruzi Butemewe Bw’Intwaro, Urwitwazo Rushya Rwo Rukurikirana Abatavuga Rumwe n’Ubutegetsi?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUAMATANGAZOPOLITIKE

FPR Inkotanyi Yifatanyije na PL Mu Kababaro Ko Kubura Donatille Mukabalisa

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Goma: Abavuga Igiswayili Bashyigikiye FRN, Basaba Ibiganiro Byunga Abanye-Congo

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Ukraine Yatangiye Gushaka Abasirikare b’Abanyamahanga Mu Rwego rwo Gukemura Ibura ry’Abarwanyi

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?