Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yatangaje ko igihugu cye gikomeje kujya mu bihe bikomeye, ashinja ubuyobozi buriho kwirengagiza inama n’ibyifuzo yatanze bigamije gushaka umuti w’ibibazo igihugu gifite.
Mu butumwa yagejeje ku Banye-Congo ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026, Kabila yavuze ko ibyifuzo yatanze ku wa 23 Gicurasi 2025 bitigeze bihabwa agaciro, kandi ko kuva icyo gihe ibibazo by’igihugu byakomeje gukomera.
Icyo gihe yari yatanze gahunda y’ibyifuzo 12 yabonaga ko byafasha igihugu kuva mu bibazo bya politiki, umutekano n’ubukungu.
Kabila yavuze ko kuba ibyo byifuzo bitarashyizwe mu bikorwa byatumye atabona impinduka zifatika mu miyoborere y’igihugu, ahubwo agasanga ibibazo bikomeje kwiyongera.
Yagaragaje ko ubumwe bw’Abanye-Congo bwangiritse, amahoro n’imibanire myiza bisimburwa n’amakimbirane ashingiye ku ndangamuntu, umutekano muke n’intambara.
Mu butumwa bwe, yanenze imiyoborere y’ubutegetsi buriho, avuga ko idatanga icyizere cy’impinduka zishobora gukemura ibibazo igihugu gihanganye na byo.
Kabila yasabye Abanye-Congo kumva ko igihugu kiri mu bihe bisaba ingamba zihutirwa, anatangaza ko mu masaha, iminsi n’ibyumweru bizakurikiraho azagaragaza icyerekezo cye ku bikorwa yakora kugira ngo igihugu kivemo.
Yasoje ubutumwa bwe agaragaza ko ikibazo Congo irimo gisaba ko abaturage bagira uruhare mu kugena ahazaza h’igihugu cyabo.
Ibyo Kabila yatangaje bije mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba, ndetse n’impaka za politiki ku nzira yakwifashishwa mu gushaka amahoro arambye.
Rwandatribune.rw