Umunyapolitiki wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Marie-Ange Mushobekwa, yatangaje ko atazagira uruhare mu rugamba rwitwaje intwaro, ahubwo agakomeza guharanira impinduka za politiki binyuze mu nzira za demokarasi n’amahoro.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Marie-Ange Mushobekwa yavuze ko yamaze imyaka icumi akorana na Joseph Kabila, amushyigikira mu gihe yari ayoboye RDC. Yagaragaje ko icyo gihe yamukoreye mu cyubahiro, ubwitange n’ubudahemuka, kandi ko ubunararibonye yungutse muri iyo myaka buzakomeza kumugirira akamaro mu rugendo rwe rwa politiki.
Gusa, Mushobekwa yavuze ko kuba Kabila yarahisemo kwifashisha intwaro mu guharanira ibitekerezo bye bya politiki ari inzira atazanyuramo.
Yashimangiye ko yahisemo kwitandukanya n’iyo nzira, agaragaza ko atayifitemo uruhare, yaba urwo kuyegera cyangwa urwo kuyishyigikira.
Nubwo yafashe uwo mwanzuro, Mushobekwa yavuze ko atazahagarika ibikorwa bye bya politiki. Yemeje ko azakomeza kuba mu batavuga rumwe n’ubutegetsi i Kinshasa, aharanira demokarasi akoresheje inzira z’amahoro n’amahame agenga Repubulika.
Yongeyeho ko yifuza kubona RDC ikomeza kuba igihugu kimwe kandi kidashobora kwigabanyamo ibice.
Yashimangiye ko amahoro arambye azagerwaho binyuze mu biganiro by’ukuri, birimo impande zose kandi bigamije gushaka ibisubizo byubaka.
Ubu butumwa buje mu gihe Joseph Kabila agaragaje uruhare rwe mu ihuriro rishya rya politiki n’igisirikare ryiswe Front pour la Refondation de la Nation (FRN), rifitanye isano n’ihuriro rya AFC/M23.
Mushobekwa ntiyatangaje ko avuye muri politiki cyangwa mu batavuga rumwe n’ubutegetsi. Ahubwo, yashimangiye ko azakomeza guharanira impinduka muri RDC, ariko akazikurikiranira mu nzira za demokarasi n’amahoro, atifashishije intwaro.
Rwandatribune.rw