Papa Leo XIV, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yasanzwemo kanseri yo mu bihaha nyuma y’uko abaganga bamubaze bakuramo igice cyo hasi cy’uruhande rw’iburyo rw’ibi bihaha, mu bitaro bya Gemelli biherereye i Roma mu Butaliyani.
Amakuru yatangajwe na Vatikani ku wa 13 Ukwakira 2026 yemeje ko ibizamini byakorewe mu gihe cyo kubaga byagaragaje ko ikibyimba cyari mu bihaha bye kirimo kanseri izwi nka pulmonary adenocarcinoma, ubwoko bwa kanseri butangirira mu turemangingo tw’imbere tw’ibice bitandukanye by’umubiri.
Papa Leo XIV yari yatangaje ku wa 11 Ukwakira ko abaganga bari basanze ikibyimba mu bihaha bye, bityo bakaba baramusabye kubagwa kugira ngo gikorweho ubuvuzi bukwiye. Yavuze ko icyo kibyimba cyari cyagaragaye hakiri kare kandi kiri ahantu hamwe.
Ku wa 13 Ukwakira, abaganga bamubaze mu buryo bwifashisha ikoranabuhanga ryo kureba imbere mu mubiri, bakuramo igice cyo hasi cy’uruhande rw’iburyo rw’ibihaha bye.
Vatikani yatangaje ko kubagwa byagenze neza kandi ko nta ngorane zabaye mu gihe cy’igikorwa.
Raporo y’ubuvuzi yasohotse nyuma yo kubagwa yemeje ko icyo kibyimba cyari kirimo kanseri, nk’uko ibizamini byari byarakozwe mbere yo kubagwa byari byarabiketse.
Nyuma yo kubagwa, Papa Leo XIV yagaruye ubwenge nta kibazo, ahita asubizwa mu cyumba cye mu bitaro bya Gemelli. Biteganyijwe ko azamara hafi icyumweru mu bitaro kugira ngo akurikiranwe n’abaganga mu gihe cyo gukira.
Bitewe n’ibi bibazo by’ubuzima, ibikorwa yari afite mu ruhame byahagaritswe kugeza ku wa 20 Ukwakira 2026. Icyakora, Vatikani ntiratangaza mu buryo burambuye niba azakenera ubundi buvuzi, kuko hakiri ibisubizo by’ibizamini n’isuzuma rigomba gukorwa kugira ngo abaganga bamenye intambwe ikurikira.
Kugeza ubu, icyemejwe ni uko Papa Leo XIV yasanzwemo kanseri yo mu bihaha kandi ko igice cyari kirimo ikibyimba cyamaze gukurwamo.
Ibisobanuro birambuye ku cyiciro iyo kanseri igezeho n’ubundi buvuzi ashobora gukenera ntibiratangazwa.
Rwandayribune.rw