Ubuyobozi bw’Umujyi wa Bruxelles mu Bubiligi bwafashe ingamba nshya zo guhangana n’imbeba zikomeje kwiyongera mu mujyi rwagati, burimo gukoresha inyamaswa zizwi nka furets, zifite ubushobozi bwo kwinjira mu myobo y’imbeba zikazihiga.
Iyi gahunda yatangajwe ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, igamije kugabanya umubare w’imbeba ziri mu duce dutandukanye tw’umujyi, hifashishijwe uburyo butandukanye n’imitego isanzwe ikoreshwa mu kuzirwanya.
Muri ubu buryo, inzobere mu guhiga imbeba zizajya zirekura izo nyamaswa zijye mu myobo imbeba zicukuramo, zizirukankane mu buvumo bwazo kugira ngo zifatwe.
Igikorwa cya mbere kizakorerwa mu gace kegereye umuyoboro w’amazi wa Bruxelles.
Ubuyobozi buzakurikirana umusaruro wacyo, nyuma busuzume niba ubu buryo bushobora gukomeza gukoreshwa no mu bindi bice by’umujyi.
Bruxelles si yo ya mbere muri ako gace ikoresheje ubu buryo, kuko akarere ka Etterbeek na ko gasanzwe kifashisha furets mu guhangana n’imbeba.
Imitego y’ikoranabuhanga na yo iri gukoreshwa
Gukoresha izi nyamaswa bije byiyongera ku zindi ngamba zafashwe n’ubuyobozi, zirimo gushyira imitego igezweho mu duce twagenewe abanyamaguru.
Iyo mitego ikozwe mu buryo bukurura imbeba hakoreshejwe impumuro y’amazi ayirimo. Iyo imbeba zinjiye muri iyo mitego, zigwa muri ayo mazi zikirohamo. Imirambo yazo irakonjeshwa mbere yo gutwarwa n’ikigo cyabihuguriwe.
Iyi gahunda imaze gufata imbeba zigera ku 1.400. Icyakora, uburyo bwo kuzirwanya hakoreshejwe iyo mitego bwamaganwe n’umuryango Gaia uharanira uburenganzira bw’inyamaswa, uvuga ko bubabaza imbeba.
Ingengo y’imari yo kurwanya imbeba yarikubye hafi gatatu
Umuyobozi w’Umujyi wa Bruxelles, Philippe Close, yashyize ikibazo cy’imbeba mu byihutirwa bisaba gukemurwa. Muri Gicurasi 2026, hashyizweho itsinda ryihariye rishinzwe gukurikirana iki kibazo no guhuza ingamba zo kugihashya.
Mu rwego rwo kongera imbaraga muri iki gikorwa, ingengo y’imari yagenewe kurwanya imbeba mu mujyi rwagati yazamuwe, iva ku bihumbi 35 by’amayero igera ku bihumbi 100 by’amayero.
Izi ngamba zigaragaza ko ubuyobozi bwa Bruxelles bukomeje gushaka uburyo burambye bwo kugabanya imbeba zikomeje kwiyongera, bukifashisha uburyo busanzwe n’ubundi bushya burimo gukoresha inyamaswa zizihiga.
Rwandatribune.rw