Umunyapolitiki Fils Mukoko, wahoze ari umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe isuku n’isukura mu Mujyi wa Kinshasa (RASKIN), yatawe muri yombi, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guillaume Ngefa.
Amakuru yatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, avuga ko Fils Mukoko agiye gukurikiranwa n’ubutabera nyuma y’amagambo aherutse gutangaza ajyanye no gukwirakwiza intwaro no kwibasira Abanyaburayi n’abandi biburengerazuba bari iKinshasa.
Ku wa 22 Ukwakira 2026, Guillaume Ngefa yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, avuga ko amagambo ashishikariza urwango n’urugomo adakwiye kwihanganirwa, cyane cyane iyo atangajwe ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko umuntu wese ukekwaho ibyaha agomba kubibazwa imbere y’amategeko, hatitawe ku ishyaka abarizwamo.
Ibi byakurikiye impaka zatewe n’amagambo Fils Mukoko yari yatangaje, aho yavugaga ko ubutegetsi bwari bukwiye guha intwaro urubyiruko kugira ngo ruhangane n’ibibazo by’umutekano mu gihugu. Yanavuze amagambo yagaragaye nk’ashobora guteza umwuka mubi hagati ya RDC n’ibihugu by’iburengerazuba.
Mbere y’ifatwa rye, Fils Mukoko yari amaze guhagarikwa ku mirimo ye muri RASKIN n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kinshasa. Ishyaka UDPS/Tshisekedi na ryo ryari ryaritandukanyije n’amagambo ye, mu gihe inzego zishinzwe kugenzura itangazamakuru n’itumanaho zari zatangiye gukurikirana ibyatangajwe.
Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko ikibazo kigiye gukurikiranwa mu nzira z’amategeko. Icyakora, ibyaha akurikiranyweho n’umwanzuro w’urukiko bizamenyekana binyuze mu nzira y’ubutabera.
BARAKA ESTHER
Rwandatribune.rw