U Rwanda rwiteguye kwitabira inama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ikirere, COP31, izabera muri Antalya muri Türkiye kuva ku wa 9 kugeza ku wa 20 Ugushyingo 2026, aho ruzibanda ku gushaka inkunga n’abafatanyabikorwa mu gushyira mu bikorwa gahunda zarwo zo kurengera ibidukikije.
Iyi nama ihuza ibihugu byo hirya no hino ku Isi kugira ngo biganire ku ngamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no gufasha ibihugu kwitegura ibiza bikomeje kwiyongera.
Mu byo u Rwanda ruzashyira imbere harimo gushaka inkunga y’amafaranga azifashishwa mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, cyane cyane mu bijyanye no guhangana n’ibiza no kongera ubushobozi bwo kwihanganira ingaruka zabyo.
U Rwanda kandi ruzashaka abafatanyabikorwa n’abashoramari bazafasha gushyira mu bikorwa gahunda yarwo y’igihugu yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no guhangana n’imihindagurikire yacyo, izwi nka NDC 3.0.
Iyi gahunda ikubiyemo ibikorwa mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ubuhinzi, ubwikorezi, inganda, amashyamba no gucunga imyanda.
Ikindi u Rwanda ruzibandaho ni ukongera uruhare rwaryo ku isoko mpuzamahanga ry’ubucuruzi bw’ibyuka bihumanya ikirere, rizwi nka Carbon Markets, ndetse no kugaragaza amahirwe y’ishoramari mu mishinga yo kurengera ibidukikije.
Muri iyo mishinga harimo ubuhinzi bujyanye n’igihe, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kubaka imijyi ishobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
COP31 izaba ari umwanya ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere wo kongera gusaba ibihugu bikize kubifasha kubona ubushobozi n’ikoranabuhanga bikenewe mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ku Rwanda, iyi nama izaba umwanya wo gushaka abafatanyabikorwa bashobora gufasha mu kwihutisha gahunda zarwo z’iterambere rirengera ibidukikije.
Rwandatribune.rw