Monday, 7 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Hot News
Umugabo wa Perezida wa Tanzania yapfuye
Uganda:Urupfu rwa King Oyo Rwongeye Kuzamura Ibibazo, Umuforomo Avuga ko Atishwe na Kanseri
RDC: Ishyaka rya Katumbi Ryamaganye Ifatwa ry’Umuyobozi Waryo
Ku myaka 27, Niyonshuti Ben Yerekeje mu Nteko Guhagararira Urubyiruko” Dore Ingamba Yinjiranye
Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Minisiteri y’Uburezi Yasobanuye Impamvu Uwamariya Léontine Atagaragaye mu Muhango wo Guhemba Abatsinze Neza
AMAKURU

Minisiteri y’Uburezi Yasobanuye Impamvu Uwamariya Léontine Atagaragaye mu Muhango wo Guhemba Abatsinze Neza

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 22, 2026 3:55 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yatangaje ko ikibazo cy’umunyeshuri Uwamariya Léontine, wabaye uwa mbere mu bizamini bisoza Icyiciro Rusange cy’Amashuri Yisumbuye, cyakemutse nyuma y’uko uyu munyeshuri atabonetse mu muhango wo guhemba abanyeshuri bitwaye neza.

Uwamariya Léontine wiga kuri ISF Nyamasheke na Musonga Isimbi Orah wigaga kuri FAWE Girls School ni bo basangiye umwanya wa mbere mu bizamini bya Leta bisoza Icyiciro Rusange cy’Amashuri Yisumbuye mu mwaka wa 2025/2026, bombi bakagira amanota 98,7%.

Nyuma y’itangazwa ry’amanota, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru n’ibibazo byibaza impamvu Uwamariya Léontine, nubwo yari ku mwanya wa mbere, atagaragaye mu banyeshuri bashyikirijwe ibihembo mu muhango wabereye i Kigali.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 21 Kanama 2026, amakuru yatangajwe nyuma yaho yagaragaje ko Léontine yabonetse ndetse agashyikirizwa ibihembo yari ateganyirijwe, birimo mudasobwa, amafaranga y’ishuri y’umwaka umwe n’impamyabushobozi y’ishimwe.

Irere Claudette yasobanuye uko byagenze

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagarutse kuri iki kibazo, anatanga ibisobanuro ku mpamvu uyu munyeshuri atari yagaragaye mu muhango wo gutanga ibihembo.

Yasobanuye ko kuwa 19 /08 bamenyesheje abatsinze bahereye kuwa mbere ariwe Uwamariya Léontine numero bahamagaye yitabwe n’umuntu bakamumenyesha gahunda ihari gusa akababwira ko ari i Karongi Kandi ari kure

Ibi byaje mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hari hakomeje kugenda hibazwa niba kuba Uwamariya atari yagaragaye mu muhango byari bifitanye isano n’ikibazo runaka.

Minisiteri y’Uburezi ariko yaje gutangaza ko ikibazo cyakemutse, Uwamariya akaza kubona ibihembo bye nk’umunyeshuri wasangiye umwanya wa mbere mu gihugu.

Abanyeshuri batsinze neza bagiye koherezwa mu mashuri

Mu kiganiro kandi, Irere Claudette yagarutse ku myiteguro y’umwaka mushya w’amashuri wa 2026/2027, nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro Rusange.

Yasobanuye ko gutangaza amanota ari intambwe ibanziriza gahunda yo kohereza abanyeshuri mu mashuri bazakomerezamo.

Ati: “Iyo dushyize amanota hanze tuba twiteguye ko hagiye gukurikiraho ibijyanye n’ibyumba.”

Yagaragaje ko ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri bacumbikirwa bukiri hasi ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri batsinze neza.

Mu mashuri abanza, yavuze ko hafi 7% gusa by’abanyeshuri ari bo babona imyanya mu mashuri bacumbikirwamo, mu gihe ku barangije Icyiciro Rusange ho ari hafi 40%.

Yavuze kandi ko abanyeshuri batsinze neza mu mashuri abanza barenga ibihumbi 200, mu gihe ubushobozi bw’ibigo byakira abanyeshuri biga bacumbikirwa mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye bugera ku banyeshuri hafi 17.000.

Andi makuru agaragaza ko muri uyu mwaka abanyeshuri 243.958 bahawe imyanya mu mashuri yisumbuye, muri bo 17.412 bashyirwa mu mashuri bacumbikirwa, mu gihe 225.546 bazajya biga bataha.

Umusaruro w’ibizamini wariyongereye

Imibare yatangajwe na NESA igaragaza ko mu mashuri abanza, 88,21% by’abakoze ibizamini batsinze, mu gihe mu Cyiciro Rusange batsinze ku kigero cya 85,7%.

Mu Cyiciro Rusange, abanyeshuri 149.015 ni bo bakoze ibizamini, muri bo 127.702 baratsinda.

Ibi bivuze ko umubare w’abanyeshuri batsinze neza ari munini, mu gihe umubare w’imyanya iri mu mashuri acumbikira abanyeshuri utangana n’uw’abakeneye iyo myanya.

Minisiteri y’Uburezi isobanura ko ari yo mpamvu gutoranya amashuri abanyeshuri bazakomerezamo bikorwa hashingiwe ku manota, imyanya ihari ndetse n’ibindi bipimo bigenderwaho mu kubashyira mu bigo bitandukanye.

Kugeza ubu, ikibazo cy’Uwamariya Léontine cyamaze kubona igisubizo, nyuma y’uko uyu munyeshuri wabaye uwa mbere mu gihugu mu Cyiciro Rusange ashyikirijwe ibihembo bye, mu gihe Minisiteri y’Uburezi ikomeje imyiteguro yo kwakira abanyeshuri mu mwaka w’amashuri wa 2026/2027.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Lenacapavir, Umuti Mushya wa SIDA, Ugiye Kugera Ku Barwayi Bo Mu Bwongereza
Next Article FARDC Ishinja AFC/M23 Kurenga ku Masezerano y’Agahenge, Imirwano Ikomeje Muri Kivu y’Amajyepfo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Amerika Yongereye Indege Zitanga Lisansi Mu Kirere Cya Israel Mu Gihe Yo na Irani Bikomeje Gukara

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUIMIKINO

CAF Yemeje ko APR FC Izajya i Lubumbashi Gukina na Les Aigles du Congo

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Ukraine Yatangiye Gushaka Abasirikare b’Abanyamahanga Mu Rwego rwo Gukemura Ibura ry’Abarwanyi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Lenacapavir, Umuti Mushya wa SIDA, Ugiye Kugera Ku Barwayi Bo Mu Bwongereza

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?