Abantu 29 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya kolera mu gace ka Kibua, muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe abandi 393 bamaze kugaragaraho iki cyorezo kuva cyatangira muri Werurwe 2026 kugeza ku wa 2 Ugushyingo.
Iyi mibare igaragaza ubukana bw’icyorezo cya kolera muri Zone de Santé ya Kibua, aho uturere dutandukanye dukomeje kwibasirwa n’iyi ndwara iterwa no kunywa amazi cyangwa kurya ibiribwa byandujwe na mikorobe yayo.
Mu bice byibasiwe cyane, agace ka Mwitwa kaza ku isonga. Kugeza ku wa 2 Ugushyingo, kari kamaze kugira abantu 149 banduye kolera, muri bo 16 barapfuye.
Ni ko gafite umubare munini w’abanduye n’abahitanywe n’iki cyorezo muri iyi zone de santé.
Ahandi hagaragaye abanduye benshi harimo Ngenge, ifite abarwayi 78 n’abapfuye bane, na Ntoto ifite abarwayi 54, na yo ikaba imaze gutakaza abantu bane.
Mu gace ka Kilungu habaruwe abantu 45 banduye, hapfa babiri, mu gihe Kishanga ifite abarwayi 31 n’abapfuye batatu.
Naho Karambi habaruwe abarwayi 28, Langira igira umunani. Muri utu duce twombi nta muntu wari warapfuye azize kolera.
Iyi mibare igaragaza ko Mwitwa ari yo ifite ikibazo gikomeye kurusha utundi duce, kuko ari yo yonyine imaze kugira abantu barenga 100 banduye n’abapfuye barenga 10.
Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, abaturage barasabwa gukoresha amazi meza, gukaraba intoki n’isabune, kwita ku isuku y’ibiribwa n’aho batuye.
Basabwa kandi kwihutira kugana ivuriro mu gihe bagize impiswi nyinshi z’amazi cyangwa kuruka, kuko ibyo ari bimwe mu bimenyetso by’ingenzi biranga kolera kandi kuyivuza hakiri kare bifasha kwirinda ingaruka zikomeye.
Iyi ndwara ikomeje kuba ikibazo cy’ubuzima rusange muri Zone de Santé ya Kibua, aho imibare y’abandura n’abapfa igaragaza ko hakenewe ingamba zihamye zo kuyikumira no kwita ku bayanduye.
Icyorezo cya Cholera ni indwara yandura binyuze cyane cyane mu kunywa amazi cyangwa kurya ibiribwa byanduye cyangwa bidafite isuku ihagije.