Abantu batandatu bari bashyizwe mu kato mu bitaro bya Kelele, biherereye mu gace ka Cantine muri Teritwari ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bahunze nyuma y’igitero cyagabwe n’umutwe witwaje intwaro wa ADF, bitera impungenge ko bashobora gukwirakwiza icyorezo cya Ebola.
Ibi byabaye nyuma y’igitero ADF yagabye mu gace ka Cantine-Aloya mu ijoro ryo ku wa 5 Ugushyingo 2026, cyahitanye abaturage benshi ndetse kigatuma ibikorwa by’ubuvuzi muri ako gace bihungabana.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru birimo Reuters na Radio Okapi avuga ko abantu batandatu bari mu kato mu bitaro bya Kelele bahunze, nyuma y’uko umutekano uhungabanye biturutse kuri icyo gitero.
Muri abo bantu harimo umwe wari waramaze kwemezwa ko yanduye Ebola, mu gihe abandi batanu bakekwagaho kuba baranduye iki cyorezo.
Abashinzwe ubuzima bafite impungenge ko aba bantu bashobora kuba basubiye mu baturage, bityo bikongera ibyago byo gukwirakwiza Ebola, cyane ko umuntu wanduye ashobora kwanduza abandi binyuze mu guhura n’amatembabuzi ye.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kelele, Dr Christian Kakule Vulembera, yagaragaje impungenge z’ingaruka zishobora guterwa no kuba abo bantu baravuye aho bari bashyizwe mu kato, cyane cyane mu gace ka Madiwe.
Igitero cya ADF cyagabwe mu gace ka Cantine-Aloya cyahitanye abaturage benshi. Amakuru yatangajwe na Reuters avuga ko imibiri 33 yari imaze kuboneka nyuma y’ubwo bwicanyi, mu gihe inzu n’ibikorwa remezo byangijwe.
Iki gitero cyongeye kugaragaza ingaruka umutekano muke ufite ku bikorwa byo kurwanya indwara z’ibyorezo mu Burasirazuba bwa RDC, aho intambara n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro bikomeje kubangamira ibikorwa by’ubuvuzi no gukurikirana abantu bashobora kuba barahuye n’ubwandu.
Kugeza ubu, impungenge ziri ku kuba abo bantu batandatu baravuye mu kato, mu gihe hakenewe kubamenya aho baherereye no gukurikirana abo bashobora kuba barahuye na bo kugira ngo hirindwe ko Ebola ikomeza gukwirakwira.