Sunday, 22 Nov 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
FRN Yigaruriye Utundi Turere 4 Muri Kalehe
Uganda: Ubutumwa Bwa Muhoozi Kuri Alupo Bwakurikiwe no Kuburirwa Irengero kwa Konti Ye ya X
RDC: Abasirikare 66 Bakatiwe Urwo Gupfa Bazira Ubugwari mu Ntambara
RDC: Ikibuga cy’Indege cya Bunia Cyakomeje Gufungwa Kugeza Muri Gashyantare 2027
OMS Yihanangirije ku Bitero Byagabwe ku Bigo Bivura Ebola Muri Kivu ya Ruguru
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > RDC: Ebola Yongeye Guteza Impungenge Nyuma y’Ibyabereye mu Bitaro Bya Kelele
AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMAUMUTEKANO

RDC: Ebola Yongeye Guteza Impungenge Nyuma y’Ibyabereye mu Bitaro Bya Kelele

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: November 8, 2026 10:33 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Abantu batandatu bari bashyizwe mu kato mu bitaro bya Kelele, biherereye mu gace ka Cantine muri Teritwari ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bahunze nyuma y’igitero cyagabwe n’umutwe witwaje intwaro wa ADF, bitera impungenge ko bashobora gukwirakwiza icyorezo cya Ebola.

Ibi byabaye nyuma y’igitero ADF yagabye mu gace ka Cantine-Aloya mu ijoro ryo ku wa 5 Ugushyingo 2026, cyahitanye abaturage benshi ndetse kigatuma ibikorwa by’ubuvuzi muri ako gace bihungabana.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru birimo Reuters na Radio Okapi avuga ko abantu batandatu bari mu kato mu bitaro bya Kelele bahunze, nyuma y’uko umutekano uhungabanye biturutse kuri icyo gitero.

Muri abo bantu harimo umwe wari waramaze kwemezwa ko yanduye Ebola, mu gihe abandi batanu bakekwagaho kuba baranduye iki cyorezo.

Abashinzwe ubuzima bafite impungenge ko aba bantu bashobora kuba basubiye mu baturage, bityo bikongera ibyago byo gukwirakwiza Ebola, cyane ko umuntu wanduye ashobora kwanduza abandi binyuze mu guhura n’amatembabuzi ye.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kelele, Dr Christian Kakule Vulembera, yagaragaje impungenge z’ingaruka zishobora guterwa no kuba abo bantu baravuye aho bari bashyizwe mu kato, cyane cyane mu gace ka Madiwe.

Igitero cya ADF cyagabwe mu gace ka Cantine-Aloya cyahitanye abaturage benshi. Amakuru yatangajwe na Reuters avuga ko imibiri 33 yari imaze kuboneka nyuma y’ubwo bwicanyi, mu gihe inzu n’ibikorwa remezo byangijwe.

Iki gitero cyongeye kugaragaza ingaruka umutekano muke ufite ku bikorwa byo kurwanya indwara z’ibyorezo mu Burasirazuba bwa RDC, aho intambara n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro bikomeje kubangamira ibikorwa by’ubuvuzi no gukurikirana abantu bashobora kuba barahuye n’ubwandu.

Kugeza ubu, impungenge ziri ku kuba abo bantu batandatu baravuye mu kato, mu gihe hakenewe kubamenya aho baherereye no gukurikirana abo bashobora kuba barahuye na bo kugira ngo hirindwe ko Ebola ikomeza gukwirakwira.

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kalehe: FRN Yigararuriye Ibindi Bice Bya Kalonge na Bitale
Next Article Bizimungu Pasteur Yasabye BK Kumufasha Kuzuza Hoteli y’Agaciro Karenga Miliyari 10 Frw
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Sud-Kivu: Hateganyijwe Urugendo Rwo Gusaba Amahoro Muri Uvira

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC: OMS Yatanze Inkingo 70,000 mu Guhangana n’Icyorezo cya Ebola

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Uganda: Museveni Yirukanye Abayobozi 11, Ashyiraho Bashya 13

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC:Joseph Kabila Yajyanye Amerika Mu Nkiko Kubera Ibihano Yamufatiye

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?