Imiryango myinshi y’abaturage yavuye mu byayo muri Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ihungira mu gace ka Hombo nyuma y’imirwano yahuje abarwanyi ba Front pour la Refondation de la Nation (FRN) n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo.
Abahunze bakomoka mu duce twa Bitale na Bulambika, twigaruriwe n’abarwanyi ba FRN mu minsi ishize.
Amakuru yatangajwe ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2026 avuga ko aba baturage bahungiye muri Hombo-Sud, Hombo-Nord no mu midugudu iyikikije, bashaka aho barindira umutekano wabo.
Bamwe muri bo bacumbikiwe n’imiryango isanzwe ituye muri utwo duce, mu gihe abandi bahungiye mu mashuri no mu nsengero kubera kubura aho baba.
Imibare nyayo y’imiryango imaze kuhagera ntiramenyekana, ariko sosiyete sivile yo muri Hombo ivuga ko ako gace kamaze kurengerwa n’umubare w’abaturage bahahungiye.
Iyi miryango yahuye n’ibibazo bikomeye birimo kubura ibiribwa, aho kuba n’ubuvuzi.
Hari n’abahunze basize hafi ya byose mu ngo zabo, bitewe n’uko bahunze bihutira kurokora ubuzima bwabo.
Sosiyete sivile yo muri Hombo yasabye imiryango itanga ubutabazi kwihutira kugera muri ako gace, igakora isuzuma ry’ibikenewe kugira ngo imiryango yahuye n’ibibazo ibone ubufasha bukwiye.
Yagaragaje kandi ko ubushobozi bw’imiryango yakiriye abahunze budahagije, kuko na yo ubwayo imaze igihe ihanganye n’ingaruka z’umutekano muke ukomeje kurangwa muri ako karere.
Ifatwa rya Bitale na Bulambika ryatumye impungenge ziyongera ku mutekano wa Hombo, kuko ari agace gafite umuhanda uganisha mu bice bya Walikale no mu Ntara ya Tshopo.
Kugeza ubu, umubare nyawo w’abaturage bahunze n’ibyangijwe n’imirwano nturamenyekana.