U Rwanda rwagiranye amasezerano y’ubufatanye na Singapore agamije gufungurira ikawa yarwo amasoko mashya muri icyo gihugu no mu bindi bihugu byo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya, mu rwego rwo kongera umubare w’ibihugu ruyoherezamo no kuzamura agaciro kayo ku isoko mpuzamahanga.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 6 Ugushyingo 2026, hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) n’Ishyirahamwe ry’abakora n’abacuruza ikawa muri Singapore, rizwi nka Singapore Coffee Association.
Yashyizweho umukono na Claude Bizimana, Umuyobozi Mukuru wa NAEB, na Victor Mah, uyobora Singapore Coffee Association, mu nama mpuzamahanga yiga ku bucuruzi bw’ikawa mu bihugu bigize Umuryango w’Amajyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya (ASEAN), yabereye muri Singapore kuva ku wa 4 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026.
Binyuze muri ubu bufatanye, u Rwanda rugamije korohereza ikawa yarwo kugera ku baguzi bashya, kongera imikoranire n’abacuruzi, abayitunganya ndetse n’abayikwirakwiza muri Singapore no mu bindi bihugu bigize ASEAN.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko intego y’u Rwanda itagarukira ku kongera ingano y’ikawa rwohereza mu mahanga, ahubwo ko rushaka no kongera agaciro kayo binyuze mu kuzamura ireme, gukurikirana inkomoko yayo, kongera ubumenyi bw’abakora muri uru rwego no kumenyekanisha umwihariko wayo.
Yagaragaje kandi ko kubaka ubufatanye burambye n’ibihugu bigize ASEAN ari imwe mu nzira u Rwanda rwifuza gukoresha mu kongera ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Iyi nama ya ASEAN International Coffee Summit 2026 yahuje abantu barenga 1.500 bakora mu ruhererekane rw’ubucuruzi bw’ikawa ku rwego mpuzamahanga, ishyigikiwe n’amashyirahamwe arenga 20 akora muri uru rwego.
U Rwanda kandi rwitabiriye ibikorwa bya Singapore Coffee Week 2026, aho abohereza ikawa mu mahanga bagaragaje ubwiza n’uburyohe bw’ikawa y’u Rwanda, banaganira n’abashobora kuyigura.
Ubu bufatanye bushobora gufungurira abahinzi n’abacuruzi b’ikawa b’Abanyarwanda amahirwe mashya y’ubucuruzi, mu gihe u Rwanda rukomeje gushaka amasoko mashya no kongera agaciro k’ibyo rwohereza mu mahanga.