Umuturage witwa Ndungo Maskini yapfuye nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’abarwanyi ba Wazalendo bo mu mutwe wa FAR, bamushinja kutagira ikarita y’itora.
Ibi byabereye mu gace ka Kili, gaherereye muri Teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo muri ako karere avuga ko uyu mugabo w’imyaka igera kuri 50 yafashwe ku Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2026, ubwo yari ageze kuri bariyeri yashyizweho n’abarwanyi ba Wazalendo.
Abamufashe bamushinje kutagira ikarita y’itora, nubwo hari abaturage bagerageje kubasobanurira ko uyu muntu bari bamuzi.
Icyakora, ngo yakorewe iyicarubozo bikomeye ku buryo ubwo bamwe mu baturage bageragezaga kumujyana ku kigo nderabuzima kugira ngo avurwe, yapfiriye mu nzira.
Urupfu rwe rwateje uburakari mu baturage bo muri Kili, aho bamwe mu rubyiruko bagabye igitero ku birindiro by’abo barwanyi. Amakuru avuga ko ibirindiro bibiri byabo byatwitswe.
Nyuma y’ibi, abasirikare baturutse mu gace ka Katanga-Mukondo baje gutwara umurambo wa Ndungo Maskini, bawushyikiriza umuryango we kugira ngo utegure imihango yo kumushyingura.
Espoir Kuona, uyobora umuryango uharanira imibereho myiza y’abaturage muri ako gace, yamaganye ubwo bwicanyi asaba ko hakorwa iperereza kugira ngo abawukoze bamenyekane kandi baryozwe ibyo bakoze.
Abaturage bo muri Teritwari ya Lubero bakomeje kugaragaza impungenge z’umutekano wabo, aho abarwanyi ba Wazalendo bakunze gushinjwa ibikorwa byo kwambura abaturage, gufata abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gushyiraho bariyeri zitemewe.