Abarwanyi b’umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) bigaruriye ibindi bice byo mu misozi miremire ya Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’imirwano mishya bahanganyemo n’ingabo za Leta (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo.
Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko mu duce twafashwe harimo Kitendebwa, Kalongi, Kiduveri na Nyamugari.
Iyi mirwano ibaye mu gihe umunyamabanga nshingwabikorwa wa FRN, Prof. Freddy Kaniki, ari mu ruzinduko muri Canada, aho yagiye agaragaza ibitekerezo by’uwo mutwe ku nzira RDC yakoresha kugira ngo ibashe kugera ku mahoro arambye.
Mu biganiro yagiranye n’abantu batandukanye mu mijyi ya Toronto na Ottawa, Kaniki yasabye ko RDC yubaka amateka y’igihugu ashingiye ku ruhare rwa bose, ubwiyunge no kwemera ibikomere by’amateka byagize ingaruka ku baturage.
Yagaragaje ko kurenga amacakubiri ashingiye ku myirondoro y’amoko n’andi matsinda ari imwe mu nkingi zafasha Abanye-Congo kubana mu mahoro arambye.
Mu rundi rwego, Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Patrick Busu Bwa Ngwi, yagiranye ibiganiro n’intumwa z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ku kibazo cy’ubutabazi gikomeje gufata indi ntera mu ntara ayobora.
Ibiganiro byibanze ku buzima bw’impunzi n’abaturage bahunze ingo zabo, ibibazo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi ndetse n’ubufasha bwihutirwa bakeneye.
Hanaganiriwe ku ngamba zo kubongerera ubufasha no kubarinda, bitewe n’ibihe bitoroshye barimo.
Ibi biganiro bibaye mu gihe ibibazo by’umutekano muke mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo bikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage, bigatuma bamwe bahunga ibyabo.
Rwandatribune.rw
