Abasirikare 254 bo mu Ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA) basoje imyitozo ya gisirikare yamaze amezi atandatu bayikoreye mu Rwanda, igamije kubongerera ubushobozi mu bikorwa bya gisirikare bidasanzwe.
Iyi myitozo yatanzwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu Kigo cya Gisirikare cya Nasho, giherereye mu Karere ka Kirehe, aho abayitabiriye bahuguwe mu bijyanye n’imikorere y’ingabo zidasanzwe n’uburyo bwo guhangana n’ibikorwa bya gisirikare mu bihe bigoye.
Umuhango wo gusoza iyi myitozo wabaye ku wa 2 Ugushyingo 2026, uyoborwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, ari kumwe na mugenzi we uyobora Ingabo za Centrafrique, Gen Zephirin Mamadou. Witabiriwe kandi n’abajenerali n’abandi basirikare bakuru bo mu bihugu byombi.
Mu gihe cy’amezi atandatu, aba basirikare bahawe ubumenyi butandukanye burimo kurasa ku ntego hakoreshejwe intwaro nto n’izifashishwa mu gushyigikira ibikorwa by’urugamba, kurwana bakoresheje amaboko, kwambuka imigezi n’andi mazi, gusoma amakarita ya gisirikare ndetse no gukora ibikorwa bifashishije kajugujugu.
Iyi myitozo kandi yari igamije kubatoza ikinyabupfura, ubudaheranwa n’ubunyamwuga, kugira ngo bazabashe gusohoza inshingano zabo neza, cyane cyane mu bihe bisaba ubuhanga bwihariye n’ubushobozi bwo guhangana n’imbogamizi zitandukanye.
Mu ijambo rye, Gen MK Mubarakh yashimiye abasirikare basoje aya mahugurwa ku murava n’ubwitange bagaragaje mu gihe cyose bayamazemo.
Yabasabye kudateshuka ku ndangagaciro n’ubunyamwuga batojwe, ahubwo bakazashyira mu bikorwa ubumenyi bungutse, bagakora inshingano zabo batizigamye mu kurinda igihugu cyabo.
Ku ruhande rwa Centrafrique, Gen Zephirin Mamadou yashimiye Guverinoma y’u Rwanda, ubuyobozi bwa RDF n’abatoza bagize uruhare muri aya mahugurwa, avuga ko bishimira ubunyamwuga n’ubwitange bagaragaje.
Yagaragaje ko ubumenyi n’ubushobozi abasirikare be bungutse bizabafasha kurushaho kuzuza inshingano zabo no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wa Repubulika ya Centrafrique.
Sous-Lieutenant Christ Ngboundourou, umwe mu basirikare basoje imyitozo, na we yavuze ko yiyemeje gukoresha ubumenyi yungukiye mu Rwanda mu kurinda igihugu cye n’abaturage bacyo.
Gusoza aya mahugurwa ni indi ntambwe mu bufatanye bwa gisirikare hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique, ibihugu bisanzwe bifitanye imikoranire mu bijyanye no guhugura abasirikare, kubongerera ubushobozi no guteza imbere ubunyamwuga mu nzego z’ingabo.
Rwandatribune.rw
