
Mu gihe umutwe wa FRN usumbirije umujyi wa Uvila Umukuru wa MONUSCO yasesekaye iGoma
Umuyobozi w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, yageze i Goma kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2026, aho ateganya kugirana ibiganiro n’abahagarariye Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ihuriro riyobowe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC.
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’uko iri huriro ritangaje ko risimbuye Alliance Fleuve Congo (AFC), ryari riyobowe na Corneille Nangaa, mu gihe imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu ikomeje.
MONUSCO yatangaje ko uru ruzinduko rugamije gukomeza ibiganiro isanzwe igirana n’impande zifite uruhare mu bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC. James Swan ateganya guhura n’abahagarariye FRN, mu buryo bukomeza ibiganiro yari isanzwe igirana n’abayobozi ba AFC/M23.
Ibyo biganiro bizibanda ku kurinda abasivili, korohereza ibikorwa by’ubutabazi no gushyigikira inzego zishinzwe gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.
Iri huriro rihuza imitwe n’abanyapolitiki bari basanzwe bafitanye isano na AFC, irimo n’umutwe wa M23. Corneille Nangaa, wari uyoboye AFC, yabaye umwe mu bayobozi bungirije Kabila muri iyi nyubako nshya.
Kuba MONUSCO igiye kugirana ibiganiro n’abahagarariye FRN bifite igisobanuro mu rwego rw’umutekano, kuko uyu mutwe ufite uruhare mu kugenzura ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC, birimo umujyi wa Goma.
Ku ruhande rwa Loni, kugirana ibiganiro n’abafite uruhare mu mirwano ni imwe mu nzira zishobora gufasha mu kurinda abaturage no korohereza ibikorwa by’ubutabazi.