Sunday, 26 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Gen Mubarakh Muganga Yahamagariye Abafana ba APR FC Kwirinda Kuvugiriza Induru Rayon Sports
Yaoundé Kanyankore Gilbert, Umunyabigwi Mu Mupira w’Amaguru Mu Rwanda no Mu Burundi, Yitabye Imana
Ituri: Guverineri wa Gisirikare Yategetse ko Ubusambo n’Itotezwa Kuri Bariyeri Bihagarara Burundu
Syria: Perezida Yatangaje ko Igihugu Cye Kiri Mu Biganiro Byo Kugirana Amasezerano y’Umutekano Na Israel
IRMCT Yanze Ubusabe Bwa Kambanda na Kamuhanda bwo Gufungurwa Mbere y’Igihe
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > Uncategorized > Ibura rya Ayatollah Ali Khamenei mu ishyingurwa ryase ryateje urujijo ?
Uncategorized

Ibura rya Ayatollah Ali Khamenei mu ishyingurwa ryase ryateje urujijo ?

Mwizerwa Ally
Last updated: July 5, 2026 12:38 pm
Mwizerwa Ally
Share
SHARE

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yabuze mu kiriyo cya se, biteza urujijo

Ku wa 5 Nyakanga, abahungu batatu b’uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, bitabiriye amasengesho yo kumusezeraho, ariko Mojtaba Khamenei wamusimbuye ku buyobozi ntiyahagaragara, bikomeza guteza urujijo mu gihugu.

Televiziyo ya Leta ya Iran yerekanye Mostafa, Meysam na Masoud Khamenei basenga imbere y’amasanduku yari yashyizwe mu mbuga nini ya Imam Khomeini Grand Mosalla i Tehran, ahabereye iyi mihango y’icyubahiro.

Leta ya Iran yatangaje gahunda y’iminsi myinshi y’imihango yo guherekeza Khamenei, irimo no kujyana umurambo we mu bice bitagatifu by’Abashiya byo muri Iraq.

Nyuma y’imihango yo kumusezeraho mu buryo bw’icyubahiro, Ku wa Gatandatu umurambo wazeweho mu buryo bwa rusange, uherekejwe n’iy’abagize umuryango we nabo bishwe.

Amakuru yashyizwe ahagaragara ashimangira ko Mojtaba Khamenei, wasimbuye se, atigeze agaragara muri uyu muhango. Ndetse ntarajya mu ruhame kuva igitero cyahitanye se n’abandi bo mu muryango ku itariki ya 28 Gashyantare cyaba.

Bivugwa ko uyu muhungu yaba yarakomerekeye muri icyo gitero, nk’uko abantu begereye umuryango babitangaje.

Intambara yari imaze amezi ane hagati ya Iran, Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarahagaze nyuma y’amasezerano yo guhagarika imirwano. Ubuyobozi bwa Iran buvuga ko ayo masezerano ashobora kuzana inyungu zikomeye mu bukungu.

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko ibiganiro by’amahoro byahagaze by’agateganyo kugira ngo habe imihango ijyanye n’iki kiriyo.

Kuri iki Cyumweru, Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Baqer Qalibaf bitabiriye amasengesho yo guherekeza umurambo.

Masoud Khamenei yagaragaye arira ndetse ahanagura amarira akoresheje igitambaro cya keffiyeh, mu gihe Imam yasomaga amasengesho y’abitabye Imana.

Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bateraniye ahabereye imihango, bamwe barira, abandi bakikubita mu gituza mu kugaragaza agahinda. Ubuyobozi bwatangaje ko miliyoni 7 z’abantu bakoresheje uburyo bwa gari ya moshi mu kwerekeza i Tehran mu gihe gito cyane.

Nyuma y’imihango i Tehran, umurambo uzajyanwa i Qom, hanyuma ujyanywe mu mijyi mitagatifu ya Najaf na Karbala muri Iraq, mbere yo kugarurwa muri Iran mu mujyi wa Mashhad.

Leta ya Iran yavuze ko izakoresha uburyo bwihariye bwo gutwara abantu, gutanga ibiribwa n’amacumbi kugira ngo abaturage bitabire iyi mihango ku bwinshi.

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Papa León XIV yavuze ku macakubiri ashobora gusenya Kiliziya
Next Article Ukraine yarashe ku bubiko bunini bw’ibikomoka kuri peteroli bw’i St Petersburg mu Burusiya
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

RDC: Imyigaragambyo yibasiye icyicaro cya CENCO i Kinshasa nyuma y’impaka ku Itegeko Nshinga

By
Mwizerwa Ally

Katumbi Ashyigikiye Amasezerano ya RDC na Amerika

By
ICYITEGETSE Florentine

Rubavu:Ivy Summer Fest yongeye kuba nyuma y’ifungurwa rya Nengo Eden Park Hotel

By
Mwizerwa Ally

Amerika nihitamo intambara tuzakomeza kurwana:Iran

By
Mwizerwa Ally
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?