Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > UMUTEKANO > Mali: JNIM Yashinjijwe kwica Abasirikare Bari Bamaze Kwishyira Mu Maboko Yayo
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Mali: JNIM Yashinjijwe kwica Abasirikare Bari Bamaze Kwishyira Mu Maboko Yayo

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 21, 2026 10:05 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Mu gihugu cya Mali, umutwe w’abarwanyi wiyitirira ko uharanira idini rya Islamu, Groupe de soutien à l’islam et aux musulmans (JNIM), urashinjwa kwica abasirikare ba Mali bari bamaze gufatwa mpiri.

Ibikorwa byabaye ku wa 18 Nyakanga 2026 mu gace ka Tabrichat, mu Ntara ya Gao, nyuma y’igitero gikomeye cyagabwe ku modoka z’igisirikare cya Mali zari zerekeje i Gao zivuye mu gace ka Anéfis.

Iki gitero cyagabwe ku bufatanye bwa JNIM n’umutwe w’abaharanira ubwigenge bwa Azawad, FLA (Front de Libération de l’Azawad).

Nk’uko amakuru abivuga, abasirikare ba Mali bagera kuri 50 bahasize ubuzima muri icyo gitero.

Gusa, bamwe muri abo basirikare ntibapfiriye ku rugamba, ahubwo bivugwa ko bafashwe nyuma yo gushyira intwaro hasi no kwishyira mu maboko y’ababateye.

Amakuru avuga ko abo basirikare batari bagifite ubushobozi bwo kurwana bahise bicwa.

Kwica abantu bafashwe mpiri, cyane cyane abasirikare baba bamaze kureka imirwano, ni igikorwa gifatwa nk’icyaha gikomeye cy’intambara gishobora guhanwa n’amategeko mpuzamahanga.

Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kugaragara mu majyaruguru ya Mali, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugaba ibitero ku ngabo za Leta n’abaturage, mu gihe ubuyobozi bwa Mali bukomeje guhangana n’umutekano muke umaze imyaka myinshi uhungabanya icyo gihugu.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Senegal officially backs Macky Sall’s bid for UN Secretary-General
Next Article Mali: JNIM Accused of Executing Soldiers Who Had Surrendered
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Moldova: Minisitiri Mushya Yeguye Ataramara Icyumweru

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Mozambique: Perezida Chapo Yasabye Ibyihebe Bya Cabo Delgado Kwinjira Mu Biganiro By’Amahoro

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUUMUTEKANO

Musanze:Umugabo w’Imyaka 46 Yarashwe Nyuma yo Gusagarira Umupolisi mu Gikorwa Cyo Gufata Umuhungu we

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURU

Muanda: Igisimba cyo mu Nyanja Cyasize Inkuru Idasanzwe Nyuma yo Gushyingurwa

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?