Mu Mujyi wa Muanda, uherereye muri Kongo-Central ku nkombe z’Inyanja ya Atlantique, hasojwe icyumweru cyari cyarateye amatsiko menshi nyuma y’uko baleine nini cyane ipima toni zisaga 10 yaje kuboneka yapfuye, hanyuma igashyingurwa ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga.
Iyi nyamaswa yo mu nyanja ifite uburebure bwa metero hafi 12, yagaragaye bwa mbere ku nkombe hafi ya Kilomètre 5, bituma abaturage amagana bajya kuyireba, igahinduka nk’ikimenyetso cy’icyumweru cy’amakuru n’amatangazo mu mujyi wose.
Kuva ubwo baleine yabonekaga, abaturage batandukanye barimo abacuruzi, urubyiruko n’abanyeshuri, bateraniraga kuyireba buri munsi.
Icyo gihe yari yarahindutse ikiganiro nyamukuru mu masoko, mu ngo no mu duce dutandukanye tw’umujyi.
Nubwo abantu benshi bayitangariraga kubera ubunini bwayo budasanzwe, inzego zishinzwe kubungabunga ibidukikije, zirimo Ikigo cya Kongo gishinzwe Ibidukikije (ICCN), zahise zitanga inama zikomeye zo kutayikoraho cyangwa ngo abantu bayikoreshe mu buryo ubwo ari bwo bwose, mu gihe hagitegerejwe isesengura ku cyaba cyayihitanye.
Amakipe ya ICCN yagerageje gushyira baleine mu nyanja ya Atlantique, ariko byaje kugaragara ko yari imaze gupfa, bikaba bikiri amayobera ku cyateye urupfu rwayo.
Kubera uburemere bwayo, hifashishijwe imashini nini (crane) yaturutse i Matadi kugira ngo ifashe kuyimura, kuko uburemere bwayo bwari burenze ubushobozi bw’abantu n’ibikoresho bisanzwe.
Urugendo rwayo rwa nyuma rwaherekejwe n’imbaga y’abaturage
Mu rugendo rwayo rwa nyuma, baleine yajyanywe aho yateguriwe gushyingurwa iherekejwe n’imodoka nyinshi, abacuranzi (fanfares), ndetse n’imbaga y’abaturage bayirebaga mu bwitonzi n’igitangaza. Byari ibintu bitari bisanzwe mu mujyi wa Muanda, aho benshi babifata nk’inkuru idasanzwe mu mateka yaho.
ICCN yateguye ahantu habugenewe ho kuyishyingura hagamijwe kwirinda ingaruka zaterwa no kubora kwayo no kurengera ubuzima bw’abaturage.
Mbere yo kuyishyira mu butaka, habaye umuhango muto w’imigenzo ya gakondo, nyuma baleine ishyingurwa mu rwobo rwari rwateguwe neza n’inzobere.
Abashinzwe ibidukikije bongeye kwibutsa abaturage ko batemerewe kuyikoraho cyangwa kuyikoresha mu mirire, mu gihe hagikorwa iperereza ku cyaba cyayihitanye.
Iyi nyamaswa nini yo mu nyanja yasize isomo rikomeye ku batuye Muanda n’akarere kose: ubuzima bwo mu nyanja burakomeye ariko kandi buroroshye kubangamirwa.
Ishyingurwa ryayo ryahinduye Muanda ahantu habaye inkuru idasanzwe, ihuza amatsiko y’abantu n’inyigisho ku kurengera ibidukikije.
Muanda ubu izahora yibuka “igisimba cyo mu nyanja” cyahageze kikahinduka ikimenyetso cy’icyumweru cyuzuye amatsiko mu buryo butangaje.
Rwandatribune.rw