Intumwa z’ubuyobozi bw’umutekano n’ubutabazi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zasuye abaturage bo mu duce twa Njiapanda na Manguredjipa, bagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe witwaje intwaro wa ADF.
Uru ruzinduko rwabaye kuri iki Cyumweru, ruyobowe n’Umuyobozi w’Ibiro bya Guverineri wa Gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru, rwari rugamije kwifatanya n’abaturage no kubagezaho ubutumwa bw’ihumure nyuma y’ibikorwa by’urugomo bakorewe n’uyu mutwe.
Izi ntumwa zari ziherekejwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ku rwego rw’igihugu n’intara, barimo Olivier Tuishi Muhire Kakoti, umwanditsi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Intara.
Mu butumwa yagejeje ku baturage, umuyobozi w’iri tsinda yatangaje ko ingamba z’umutekano zizongerwa kugira ngo abaturage barindwe, anavuga ko hari bariyeri zimwe na zimwe zizakurwaho.
Uretse ibyo, abahuye n’ingaruka z’ibitero bahawe amabati 3.000 agamije kubafasha gusana amazu yabo yangiritse.
Ubuyobozi kandi bwiyemeje kuvugurura imihanda yo mu gace ka Bapere, mu rwego rwo koroshya ingendo n’imibereho y’abaturage baho.
Iyi gahunda ije mu gihe abaturage bo muri ibyo bice bakomeje guhangana n’ingaruka z’ibitero by’umutwe wa ADF umaze igihe ugaba ibitero mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
