Tuesday, 22 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa Ahagarariye Tshisekedi muri UNGA 81
Mozambique: Hafunguwe ishuri ‘Urumuri’ Rizigisha Abana b’Abanyarwanda Ikinyarwanda n’Umuco
Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva Ayoboye Intumwa z’u Rwanda muri UNGA 81
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Tshisekedi Yavuze ko Abarwanya Ubutegetsi bwa RDC Bitwaje Intwaro Batazitabira Ibiganiro by’Igihugu
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Tshisekedi Yavuze ko Abarwanya Ubutegetsi bwa RDC Bitwaje Intwaro Batazitabira Ibiganiro by’Igihugu

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 28, 2026 8:19 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko abantu bose bafashe intwaro barwanya ubutegetsi bwashyizweho n’Itegeko Nshinga batazitabira ibiganiro by’igihugu bigamije gushaka umuti w’ibibazo byugarije igihugu.

Ibi yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, ubwo yagezaga ku Banye-Congo ijambo ku gihugu, asobanura mu buryo burambuye uko ibiganiro by’igihugu bigomba gutegurwa n’abazabyitabira.

Tshisekedi yavuze ko nta muntu uzimwa amahirwe yo kugira uruhare muri ibi biganiro kubera ibitekerezo bye, kunenga ubutegetsi, kuba mu ishyaka runaka, gukomoka mu ntara runaka, kuvuga ururimi runaka, ubwoko cyangwa idini.

Gufata intwaro ntibihesha umuntu ububasha bwa politiki
Perezida Tshisekedi ariko yashimangiye ko kutagira uwo bakumira kubera ibitekerezo bye bitavuze ko imitwe yitwaje intwaro izemererwa kwicara ku meza y’ibiganiro nk’abagize urwego rwa politiki.

Yagize ati: “Nta muntu ushobora kwitega kwicara ku meza y’igihugu kandi ari we uri kugifataho intwaro.”
Yongeyeho ko kuba umuntu cyangwa umutwe afite intwaro bitamuha uburenganzira burenze ubwo umuturage ahabwa n’amatora.

Tshisekedi yavuze kandi ko nta ntsinzi ya gisirikare izahindurwa ububasha bwa politiki, ndetse ko nta mutwe witwaje intwaro uzashobora gukoresha ijambo “ubwisanzure bw’abitabira bose” nk’urwitwazo rwo gutegeka ku ngufu ibyo utabonye binyuze mu nzira za demokarasi.

Yasobanuye ko mu biganiro bitazitabirwa nk’abagize urwego rwa politiki abantu cyangwa imitwe, mu gihe inzira y’ibiganiro izaba itangiye, bazaba bakirwana n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitwaje intwaro, barigaruriye ku ngufu igice cy’ubutaka bw’igihugu, bayobora mu buryo bunyuranyije n’amategeko tumwe mu turere tw’igihugu cyangwa bakorera inyungu z’ikindi gihugu.

Perezida Tshisekedi yavuze ko muri iki cyiciro harimo n’abakorera inyungu z’amahanga, aho yagarutse ku Rwanda.

Ibiganiro by’igihugu ntibisimbura inzira ya Doha
Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko ibiganiro by’igihugu bitazakuraho inzira y’ibiganiro bya Doha.

Yasobanuye ko Doha ari ho hagomba gukemurirwa ibibazo birebana n’AFC-M23, cyane cyane ibyerekeye guhagarika imirwano, kuva ku birindiro, gushyira abarwanyi ahantu hagenwe, gushyira intwaro hasi ndetse n’izindi ngingo zijyanye mu buryo butaziguye n’amakimbirane.

Tshisekedi yavuze ko ibiganiro by’igihugu bitazafata umwanya w’iyi nzira ya Doha, ahubwo ko buri nzira izagira inshingano zayo.

Tshisekedi yanze ko ibyaha bikomeye bihabwa imbabazi rusange
Perezida wa RDC yanavuze ko ibiganiro by’igihugu bitazakoreshwa nk’uburyo bwo gukingira ikibaba abakurikiranyweho ibyaha bikomeye.

Yashimangiye ko ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibikorwa bya jenoside, ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeye n’ibindi byaha bidashobora gusaza mu mategeko bitazahanagurwa n’imbabazi rusange cyangwa ngo bitangweho igitambo mu rwego rwo kugera ku bwumvikane bwa politiki.

Tshisekedi yavuze ko RDC idashobora kubaka ubwiyunge bushingiye ku kwibagirwa ibyaha byakozwe.

Ibiganiro by’igihugu biteganyijwe kuba urubuga rwo guhuza Abanye-Congo batandukanye kugira ngo baganire ku bibazo by’igihugu, ariko Perezida Tshisekedi yashimangiye ko hari imirongo itukura, cyane cyane ku bijyanye no gufata intwaro no gukora ibyaha bikomeye.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abashakanye: Ibyo Batagomba Gutinya Kuvugana ku Bijyanye n’Imibonano Yabo‎‎
Next Article RDC: Vital Kamerhe Ashyigikiye Ibiganiro Bigamije Gukemura Ibibazo Bya RDC mu Mizi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

MU MAHANGAAMAKURUUMUTEKANO

Loni Yafatiye Ibihano Bishya Nangaa n’Abayobozi Ba M23, FDLR, Twirwaneho na ADF

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURU

Colette Braeckman: Impamvu u Rwanda Rudakwiye Kurekura Ingamba ku Mupaka na RDC

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Tajdin Jaffer Washinze Sulfo Rwanda Yapfuye ku Myaka 93

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Corneille Nangaa: AFC/M23 Itazasubira Inyuma Cyangwa Ngo Ive ku Birindiro Yafashe

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?