U Rwanda rurateganya kuvugurura uburyo ubutabazi bwihuse butangwamo, hakoreshwa uburyo butandukanye burimo imodoka z’abatwara abarwayi, ubwato n’indege, mu rwego rwo korohereza abantu bahuye n’impanuka cyangwa ibindi bibazo byihutirwa kubona ubufasha mu gihe gito.
Iyi gahunda igamije kunoza serivisi z’ubutabazi bwihuse, ku buryo umuntu ukeneye ubuvuzi bwihutirwa yabasha kubugeraho atitaye ku hantu aherereye cyangwa imbogamizi zishobora kubangamira abamugezaho ubutabazi.
Mu mpinduka ziteganyijwe harimo gukoresha imodoka z’abatwara abarwayi (ambulances), amapikipiki, ubwato n’indege, kugira ngo ubutabazi bushobore kugera no mu bice bigoye kugeramo hakoreshejwe imodoka zisanzwe.
U Rwanda rufite intego yo kugabanya igihe ubutabazi butwara kugira ngo ambulance ijye igera ku muntu ukeneye ubufasha mu minota 10 mu Mujyi wa Kigali, mu gihe mu tundi turere izajya ihagera mu minota 20.
Iyi gahunda izanifashisha ikoranabuhanga ririmo GPS na sisitemu ya eBanguka mu gukurikirana aho imodoka z’ubutabazi ziherereye, ndetse n’ubwenge buhangano (AI) mu gufasha kunoza imikorere y’izi serivisi.
Ikindi giteganyijwe ni uguhugura abakozi bo mu bigo nderabuzima 69 ku bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze, ndetse n’abaturage 2.000 bazigishwa uko bafasha umuntu wagize ikibazo cyihutirwa mbere y’uko abaganga bahagera.
Muri abo bazahugurwa harimo abapolisi, abatwara moto n’abacuruzi bo mu masoko, kuko ari bamwe mu bantu bashobora guhura n’abagize impanuka cyangwa abandi bakeneye ubutabazi bwihuse.
U Rwanda kandi rufite intego yo kugera ku gipimo cya ambulance imwe ku bantu 20.000 bitarenze umwaka wa 2030, mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo kugeza serivisi z’ubutabazi ku baturage.
Izi mpinduka zitezweho gufasha mu kugabanya igihe abantu bamara bategereje ubutabazi, bityo bikongera amahirwe yo kurokora ubuzima bw’abahuye n’impanuka n’ibindi bibazo byihutirwa by’ubuzima.
