Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu mujyi wa St. John’s muri Antigua na Barbuda, aho yitabiriye inama ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, izwi nka CHOGM 2026.
Iyi nama yatangiye ku wa 1 Ugushyingo ikazageza ku wa 4 Ugushyingo 2026, ihuriza hamwe abayobozi b’ibihugu bigize uyu muryango kugira ngo baganire ku buryo barushaho gufatanya mu guteza imbere ubucuruzi, ishoramari n’ubukungu.
Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti: “Kwihutisha ubufatanye n’ishoramari hagamijwe kubaka Commonwealth iteye imbere.”
Mu bayobozi bitabiriye iyi nama harimo Umwami Charles III w’u Bwongereza, Umwamikazi Camilla, Minisitiri w’Intebe wa Antigua na Barbuda, Gaston Browne, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Shirley Ayorkor Botchwey.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame azagira uruhare mu kiganiro cyo ku rwego rwo hejuru azahuriramo na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Samoa, Mulipola Anarosa Ale Molioʻo.
Icyo kiganiro kizibanda ku buryo Commonwealth yakoresha neza ubushobozi n’amahirwe ifite mu guteza imbere abaturage b’ibihugu biyigize.
Abayobozi bazanaganira ku kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, gukurura ishoramari no gushimangira imikoranire mu guhangana n’ibibazo bihuriweho, birimo imihindagurikire y’ibihe n’imbogamizi z’ubukungu.
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro inama ya CHOGM 2026 uteganyijwe ku wa 3 Ugushyingo, ukazayoborwa n’Umwami Charles III.
U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Commonwealth mu 2009, ruba kimwe mu bihugu byinjiye muri uyu muryango bitigeze bikolonizwa n’u Bwongereza.
Mu 2022, u Rwanda rwakiriye iyi nama i Kigali, ihuriza hamwe abayobozi n’abahagarariye ibihugu bigize Commonwealth mu biganiro byibanze ku bufatanye n’iterambere.
Rwandatribune.rw
