Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU) rwavuze ko rwanyuzwe n’intambwe yafashwe n’ubuyobozi bwa Zion Temple mu gusaba imbabazi nyuma y’ubutumwa bw’amashusho bwateje impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa 7 Kanama 2026 hatambutse video RNMU ivuga ko yari ikubiyemo ubutumwa bushobora gutesha agaciro umwuga w’abaforomo n’ababyaza.
Amashusho y’iyo nyigisho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho Gitwaza yumvikanye avuga ko abakirisitu bakwiye kwitondera umuntu wa mbere ufata umwana ukimara kuvuka, avuga ko bamwe mu baforomo n’ababyaza bashobora gukoreshwa n’imbaraga mbi.
Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa 8 Ukwakira 2026, RNMU yavuze ko ikibazo cy’uwo mwanya cyaganiriweho n’ubuyobozi bwa Zion Temple, mu rwego rwo gushaka igisubizo no gukomeza kubaka umubano ushingiye ku kubahana.
Ibiganiro hagati y’impande zombi byabaye ku wa 7 Ukwakira 2026, aho RNMU yavuze ko yakiriye imbabazi zatanzwe na Apotre Dr Paul Gitwaza.
Uru rugaga rwasobanuye ko kwakira izo mbabazi ari intambwe igaragaza ubushake bwo gusubiza agaciro umwuga w’ubuforomo n’ububyaza, ariko ko hakenewe n’izindi ngamba zituma icyubahiro cy’aba bakozi b’ubuzima gikomeza kurindwa.
RNMU yavuze ko abaforomo n’ababyaza bafite inshingano ikomeye mu gutanga serivisi z’ubuzima, aho bitaho abarwayi, bakita ku babyeyi n’impinja ndetse bakagira uruhare mu bikorwa bigamije kurengera ubuzima bw’abaturage.
Uru rugaga kandi rwagaragaje ko umusanzu w’aba bakozi wagiye ugaragara mu iterambere ry’ubuzima mu Rwanda, cyane cyane mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana.
Imibare ya RDHS 2025 igaragaza ko umubare w’abana bapfa mu minsi 28 ya mbere nyuma yo kuvuka wagabanutse, uva ku bana 19 ku 1,000 mu 2019/20 ugera kuri 17 ku 1,000.
RNMU ni urugaga ruhagararira abaforomo n’ababyaza mu Rwanda, rukagira uruhare mu guteza imbere umwuga wabo no guteza imbere ireme rya serivisi z’ubuzima zihabwa abaturage.
Rwandatribune.rw