Sunday, 20 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > UMUTEKANO > FARDC Yavuye i Kipupu, Abaturage Bibaza Icyo Igambiriye
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

FARDC Yavuye i Kipupu, Abaturage Bibaza Icyo Igambiriye

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 8, 2026 11:05 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Amakuru aturuka mu baturage bo mu gace ka Kipupu, kari mu murenge wa Itombwe, groupement Bashimukindji I, muri teritwari ya Mwenga, intara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko abasirikare ba FARDC bavuye muri ako gace ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 6 Nyakanga 2026.

Aya makuru avuga ko abo basirikare bari bageze i Kipupu ku wa 1 Nyakanga baturutse i Mikenge, nyuma y’uko umutekano wari warushijeho kuzamba muri ako karere.

Nyuma yo kuva i Kipupu, bivugwa ko berekeje mu bice bya Moyens Plateaux, mbere yo gukomeza urugendo rugana ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika.
Hari abaturage bavuga ko bamwe mu basirikare bababwiye ko aho bagana ari i Kalemie, umurwa mukuru w’intara ya Tanganyika.

Uku kwimuka kw’ingabo kubaye mu gihe ikibazo cy’umutekano gikomeje guteza impungenge muri Kivu y’Amajyepfo, aho imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za leta bikomeje guhangana mu bice bitandukanye.

Kugeza ubu, nta tangazo rirava muri FARDC risobanura impamvu y’uku kuva i Kipupu cyangwa ngo ryemeze niba ari gahunda isanzwe yo kwimurira ingabo ahandi cyangwa se niba bifitanye isano n’imiterere mishya y’ibikorwa bya gisirikare muri ako gace.

Ibi byatumye abaturage ba Kipupu bakomeza kwibaza icyihishe inyuma y’uku kwimuka, bibaza niba ari uguhindura ibirindiro gusa cyangwa se niba hari indi gahunda ya gisirikare iri gutegurwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mwizerwa Ally

rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Egypt Files Complaint to FIFA, Accusing Referees of Unfair Elimination
Next Article RIB Yohereje Shaddyboo Mu Kigo Gifasha Abantu Kureka Ibiyobyabwenge
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Nyuma y’Urupfu rw’Abasirikare Bayo, Amerika Mu Mugambi Wo Kurimbura Iran

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Minembwe : Haravugwa Ubwiyongere bw’Abarwanyi ba AFC/M23‎‎

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKEUBUKUNGU

Kagame na Marc Holtzman Baganiriye ku Iterambere ry’Isoko ry’Imari n’Imigabane

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOMU MAHANGAPOLITIKE

Amerika na Iran Byageze ku Masezerano y’Agateganyo yo Kugarura Amahoro no Gukomeza Ibiganiro

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?