
Wazalendo yagabye igitero gikomeye ku barwanyi ba AFC/M23 muri Shango na Mahanga
Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu ,Imirwano yadutse hagati y’abarwanyi ba Wazalendo n’inyeshyamba za AFC/M23 mu midugudu ya Shango na Mahanga, iherereye muri Butsike, mu gace ka Nyamaboko ya Mbere, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Isoko ya Rwandatribune iri muri ako gace yavuze ko imirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’uko Wazalendo bagabye ibitero icyarimwe ku birindiro bya AFC/M23 biri muri iyo midugudu yombi.
Shango na Mahanga bifatwa nk’uduce dufite akamaro mu gice cya Osso Banyungu,abaturage bo muri ako gace ako gace bavuga ko bumvise urusaku rw’imbunda zikomeye n’izoroheje kuva ibikorwa by’imirwano byatangira.
Uburemere bw’ibisasu n’amasasu byumvikana muri ako gace bwateje impungenge mu baturage, mu gihe imirwano ikomeje.
Kugeza ubu, nta makuru yizewe arahari ku mubare w’ababa bamaze gupfa cyangwa gukomereka.
Ntabwo kandi haramenyekana neza uruhande ruri kugenzura imidugudu ya Shango na Mahanga muri iki gihe.
Agace ka Nyamaboko ya Mbere kamaze igihe gakunze kuberamo imirwano hagati ya Wazalendo na AFC/M23.
Hari haheruka kurasana ku wa 1 Kanama, aho imirwano ikomeye yabereye muri Shango, nyuma y’ibitero bya AFC/M23 ku birindiro bya Wazalendo, Icyo gihe, amasasu y’imbunda zikomeye n’izoroheje yumvikanye no mu bice bikikije Mahanga na Shoa.
Mu gace ka Mahanga na ho yari yarabereyemo imirwano muri Gashyantare 2026,
Icyo gihe, ingabo za Leta ya RDC, zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo, zagabye igitero ku birindiro bya AFC/M23 muri uwo mudugudu. Byavugwaga ko abarwanyi ba AFC/M23 basubiye inyuma, ndetse imirwano ituma imiryango myinshi ihunga yimukira mu bice bikikije aho.
Imirwano mishya yongeye kugaragaza ko umutekano ukomeje kuba muke mu gice cya Osso Banyungu.
Kugeza ubu, ibintu biracyahindagurika, kandi ntiharamenyekana niba hari uruhande rwamaze gufata neza igenzura ry’imidugudu ya Shango na Mahanga.
Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Poltiki Bwana Lawrence Kanyuka ntitwamubona k’umurongo wa telephone.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune