Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Yatangaje ko Yakorewe Ubuvuzi Bwa Kanseri ya Prostate

Florentine Icyitegetse
2 Min Read

Nyuma y’igihe yari amaze apimwa  indwara zitandukanye zigaragara mu mubiri we, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yahishuye ibyari byaragizwe ibanga ko afite uburwayi bwa Kanseri ya prostate.

 

Iyi ni inshuro ya mbere uyu muyobozi umaze igihe kirekire ku butegetsi muri Israel yemeye ku mugaragaro ko yarwaye kanseri.

 

Netanyahu, ufite imyaka 76, yari yarabazwe mu Kuboza 2024 kubera ikibazo cy’uburwayi bw’uruhago rwa prostate rwari rwarabyimbye cyane. Icyo gihe ibiro bye byari byatangaje ko icyo gikorwa cyabaye mu buryo bwemewe kandi gitangazwa ku mugaragaro.

 

Nyuma y’iyo operasiyo, mu isuzuma ryakurikiyeho ry’umwaka, Netanyahu yavuze ko abaganga basanze afite ikibyimba cya kanseri kiri mu ruhago rwa prostate, gifite ubunini buri munsi ya centimetero imwe. Yavuze ko icyo kibyimba kitigeze gikwirakwira mu bindi bice by’umubiri.

 

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel byasohoye n’amabaruwa y’abaganga be asobanura ko kanseri ye yagaragaye hakiri kare kandi nta bimenyetso by’uko yigeze ikwirakwira mu mubiri (nta metastase).

 

Amakuru aturuka mu bantu bazi iby’iki kibazo avuga ko iyi kanseri yamenyekanye hashize amezi menshi, kandi ko Netanyahu yatangiye kuvurwa hakoreshejwe imirasire (radiation therapy) mu mezi agera kuri abiri n’igice ashize, ubu akaba yararangije ubwo buvuzi.

 

Netanyahu yavuze ko yifatiye icyemezo cyo gukoresha ubwo buvuzi bwihariye, kandi ngo “ikibyimba cyarazimye burundu.”

 

Yagize ati:

“Imana ishimwe, meze neza. Nari mfite ikibazo gito cya prostate cyavuwe neza burundu.”

 

Yasobanuye kandi ko yatinze gusohora raporo ye y’ubuzima isanzwe itangazwa buri mwaka, kugira ngo amakuru ye y’uburwayi atakoreshwa mu rwego rwa poropagande n’igihugu cya Iran.

 

Rwarinda Gaston 

rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *