Tuesday, 22 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Mozambique: Hafunguwe ishuri ‘Urumuri’ Rizigisha Abana b’Abanyarwanda Ikinyarwanda n’Umuco
Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva Ayoboye Intumwa z’u Rwanda muri UNGA 81
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > UMUTEKANO > RDC:Imirwano Muri Kivu y’Amajyepfo Yadindije Ubucuruzi Hagati y’u Burundi na RDC
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

RDC:Imirwano Muri Kivu y’Amajyepfo Yadindije Ubucuruzi Hagati y’u Burundi na RDC

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 16, 2026 6:52 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Imirwano ikomeje kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangiye kugira ingaruka zikomeye ku bucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Burundi na RDC, aho ibikorwa byo ku cyambu cya Rumonge ku kiyaga cya Tanganyika byagabanutse ku buryo bugaragara.

Raporo ya SOS Médias Burundi igaragaza ko kuva mu cyumweru gishize, umubare w’ubwato bw’ubucuruzi buturuka ku byambu byo muri RDC bugera i Rumonge wagabanutse cyane. Ibi byatumye urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rugabanuka, abacuruzi benshi batangira guhura n’igihombo.

Umwe mu bacuruzi ukorera ku cyambu cya Rumonge yavuze ko umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC watumye benshi bahagarika kujya kurangurayo ibicuruzwa.

Abacuruzi benshi batinya kwambuka bajya muri RDC kubera umutekano muke,” uyu mucuruzi yabwiye SOS Médias Burundi.

Iri gabanuka ry’ubucuruzi rije mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego muri Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko SOS Médias Burundi ibitangaza, ihuriro rya AFC/M23 rifatanyije n’umutwe wa Twirwaneho ririmo guhangana n’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi.

Icyakora, uruhare rw’impande zitandukanye muri iyi mirwano rukomeje kuvugwaho byinshi, aho buri ruhande rugira ibyo rwemera n’ibyo ruhakana.

Haravugwa koherezwa izindi ngabo z’u Burundi
Amasoko ya gisirikare atatangajwe amazina yabwiye SOS Médias Burundi ko u Burundi bukomeje kohereza abasirikare muri RDC banyuze ku cyambu cy’uburobyi cya Karonda, giherereye muri Komini Rumonge.

Aya makuru avuga ko abo basirikare boherezwa gufasha ibikorwa bya gisirikare biri kubera muri Kivu y’Amajyepfo, aho ingabo za RDC n’iz’u Burundi zigerageza kwisubiza ibice bivugwa ko bigenzurwa na AFC/M23 n’abo bafatanyije.

Iyo raporo inavuga ko u Burundi bwongereye ingamba z’umutekano ku kiyaga cya Tanganyika, bushyiraho ubwato bune bwa gisirikare bugamije kurinda amazi yabwo.

Mu minsi ishize, amasoko ya gisirikare n’abaturage bo muri Kivu y’Amajyepfo babwiye SOS Médias Burundi ko abarwanyi ba AFC/M23 na Twirwaneho bakomeje kwigarurira uduce twinshi twahoze tugenzurwa n’ihuriro rishyigikiye leta ya RDC.

Raporo kandi ivuga ko AFC yashyizeho ubuyobozi bwayo mu bice bitandukanye byo muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Nubwo kugeza ubu hataragaragara umubare munini w’impunzi z’Abanye-Congo zinjira mu Ntara ya Rumonge, ingaruka z’iyi ntambara ku bukungu zatangiye kwiyongera.

Abacuruzi bavuga ko benshi bahagaritse by’agateganyo kujya kurangura ibicuruzwa muri RDC kubera impungenge z’umutekano, basaba ubuyobozi bw’u Burundi n’ubwa RDC kongera ingamba zo kugarura amahoro kugira ngo ubuhahirane bwo ku kiyaga cya Tanganyika budakomeza guhungabana.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kigali Joins Global Alliance of Leading Convention Cities
Next Article RDC: FARDC n’AFC/M23 Batangije Urwego Ruhuriweho Rugenzura Iyubahirizwa ry’Agahenge
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

POLITIKEAMAKURU

Gasabo Yakoresheje Bibiliya mu Gukangurira Abaturage Kwishyura Mitiweri

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Putin: U Burusiya Bwiteguye Ibiganiro byo Kurangiza Intambara Muri Ukraine

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda mu Ihuriro Mpuzamahanga Ryiga ku Kubaka Ubushobozi bwo Kubungabunga Amahoro

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURUUMUTEKANO

Loni Yafatiye Ibihano Bishya Nangaa n’Abayobozi Ba M23, FDLR, Twirwaneho na ADF

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?