Monday, 27 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Gen Mubarakh Muganga Yahamagariye Abafana ba APR FC Kwirinda Kuvugiriza Induru Rayon Sports
Yaoundé Kanyankore Gilbert, Umunyabigwi Mu Mupira w’Amaguru Mu Rwanda no Mu Burundi, Yitabye Imana
Ituri: Guverineri wa Gisirikare Yategetse ko Ubusambo n’Itotezwa Kuri Bariyeri Bihagarara Burundu
Syria: Perezida Yatangaje ko Igihugu Cye Kiri Mu Biganiro Byo Kugirana Amasezerano y’Umutekano Na Israel
IRMCT Yanze Ubusabe Bwa Kambanda na Kamuhanda bwo Gufungurwa Mbere y’Igihe
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > UMUTEKANO > Ukraine Yamaganye Ibirego by’Uburusiya Biyishinja Gukorana na M23
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Ukraine Yamaganye Ibirego by’Uburusiya Biyishinja Gukorana na M23

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 13, 2026 10:50 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Guverinoma ya Ukraine yasubije u Burusiya bwayishinje kuba iri mu bihugu biha ubufasha umutwe wa M23 ugenzura ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko ibyo birego ari ibinyoma.

U Burusiya bwashinje Ukraine guha M23 ubufasha biciye muri Minisitiri wabwo w’Ububanyi n’Amahanga, Sergey Lavrov, ubwo yari i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi aho aheruka kugirira uruzinduko.

Uyu mugabo ubwo yarimo aganira n’abanyamakuru nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Bizimana Edouard, yavuze ko “Ukraine iri mu baterankunga b’abanyamahanga ba M23”, n’ubwo nta bimenyetso bishyigikira ibyo birego yigeze agaragaza.

Lavrov yavuze ibi mu gihe mu kwezi gushize intumwa yungirije y’u Burusiya mu muryango w’Abibumbye, Anna Evstigneeva, yabwiye akanama gashinzwe umutekano muri uriya muryango ko igihugu cye gihangayikishijwe n’amakuru avuga ko mu burasirazuba bwa Congo hari abacanshuro b’abanyamahanga, bamwe muri bo bafite uburambe mu ntambara yo muri Ukraine bifashishwa nk’abatoza n’abakoresha za drone.

Ukraine biciye mu muvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yayo, Heorhii Tykhyi, yamaganye ibirego by’u Burusiya, abyita “amakuru y’ibinyoma akwirakwizwa na Kremlin”, ndetse avuga ko nta shingiro afite.

Mu butumwa yashyize ku rubuga X nyuma bugasangizwa itangazamakuru na Ambasade ya Ukraine muri RDC, Tykhyi yavuze ko igihugu cye kidatanga ubufasha ubwo ari bwo bwose kuri AFC/M23.

Ati: “Ibyatangajwe na Lavrov by’uko Ukraine ifasha M23 mu burasirazuba bwa RDC ni amakuru y’ibinyoma ya Kremlin, kandi nta shingiro na rito afite. Turabihakana kandi turabyamagana ku mugaragaro.”

Uyu muvugizi yongeyeho ko Ukraine itivanga mu makimbirane yo muri Afurika, ahubwo ashinja u Burusiya kuba ari bwo bukomeje kugira uruhare mu guteza umutekano muke ku mugabane wa Afurika.

Ati: “Ukraine ntiyivanga mu makimbirane yo muri Afurika. Ahubwo u Burusiya ni bwo bukomeje guha intwaro imitwe inyuranye binyuranyije n’ibihano mpuzamahanga, bugateza umutekano muke ndetse bukanashaka abaturage bo mu bihugu bya Afurika ngo bajye kurwana mu ntambara yabwo na Ukraine. Kuba Moscou ishinja abandi ibyo na yo ikora si ibintu bishya.”

Kiev ivuga kandi ko ibyo birego biri mu mugambi mugari wa Moscou wo kuyobya uburari ku bikorwa byayo, no kudobya ibiganiro by’amahoro biri gukorwa mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Tykhyi yagize ati: “Intego y’u Burusiya irasobanutse. Ni ugusenya imbaraga za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu guhuza impande zishyamiranye mu karere k’Ibiyaga Bigari no kuyobya uburari ku bikorwa byabwo bibangamira inzira y’amahoro.”

Mwizerwa Ally

rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Hormuz Yongeye Guteza Impagarara, Peteroli Ihita Izamuka
Next Article Lindsey Graham Yapfuye: U Rwanda Rugaragaza Ibyo Rumwibukiraho
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Ituri: Guverineri wa Gisirikare Yategetse ko Ubusambo n’Itotezwa Kuri Bariyeri Bihagarara Burundu

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURUUMUTEKANO

AFC/M23 Yemeza ko Itazava Ku Butaka Bwa RDC, Igasaba Uburenganzira Busesuye Ku Baturage Bose

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Ubushinwa Bwasabye Ko Ibihugu Bihagarika Kwigarurira Umutungo w’Ibindi Hakoreshejwe Ibihano n’Igitutu Cya Gisirikare

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURU

Abagore Bahinduye Amateka ya Odysseus: Ibanga Rikomeye Ryihishe muri Odyssey

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?