Monday, 7 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Hot News
Umugabo wa Perezida wa Tanzania yapfuye
Uganda:Urupfu rwa King Oyo Rwongeye Kuzamura Ibibazo, Umuforomo Avuga ko Atishwe na Kanseri
RDC: Ishyaka rya Katumbi Ryamaganye Ifatwa ry’Umuyobozi Waryo
Ku myaka 27, Niyonshuti Ben Yerekeje mu Nteko Guhagararira Urubyiruko” Dore Ingamba Yinjiranye
Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > MU MAHANGA > Walikare:Hadutse Imirwano Ikomeye Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo
MU MAHANGAAMAKURUUMUTEKANO

Walikare:Hadutse Imirwano Ikomeye Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 9, 2026 9:34 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’abarwanyi ba Wazalendo yabereye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Kanama 2026, mu mudugudu wa Misambo, muri groupement ya Kisimba, territoire ya Walikale, mu ntara ya Nord-Kivu.

Isoko ya Rwandatribune iri muri ako gace ivuga ko imirwano yatangiye mu gitondo, impande zombi zikoresha intwaro zoroheje n’iziremereye.

Abatangabuhanya bavuga abarwanyi ba AFC/M23 bagabye igitero ku birindiro bya Wazalendo muri Misambo.

Abantu bo muri ako gace bavuze ko imirwano yamaze igihe kinini,gusa nta rwego ruremeza ibyangijwe muri uko kurasana.

Abari ku ruhande rwa Wazalendo bavuga ko bashoboye gusubiza inyuma abarwanyi ba AFC/M23, bavuga ko abo barwanyi basubiye mu cyerekezo cya Rusamambu. Icyakora, ibyo birego ntibirabasha kwemezwa n’isoko ryigenga.

Kugeza ubu kandi, nta mibare yizewe y’abapfuye cyangwa abakomeretse muri iyi mirwano iratangazwa.

Walikale ikomeje kuba agace gashyamiranywamo
Imirwano yo muri Misambo ibaye mu gihe territoire ya Walikale imaze iminsi ivugwamo imirwano hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Congo zifatanyije na Wazalendo.

Ku wa 2 no ku wa 3 Kanama, imirwano yari yaravuzwe mu bice bya Ikobo na Kisimba, ndetse abaturage bagaragaza ubwoba no guhunga ingo zabo.

Radio Okapi nayo yari yatangaje ko nyuma y’iyo mirwano habayeho ituze ryoroshye ariko abaturage bakomeza kugira impungenge.

Ku wa 7 Kanama, andi makuru yavugaga ku mirwano yabereye i Rushihe, mbere y’uko imirwano yongera kubura i Misambo ku munsi wakurikiyeho.

abasesenguzi bavuvs ko nubwo bi bigaragara ko, hakomeje imbaraga za dipolomasi zigamije kugabanya umwuka w’imirwano mu burasirazuba bwa RDC, imirongo y’imirwano hagati ya AFC/M23 n’ingabo zishyigikiye Leta ya Kinshasa ikomeje kuba kwaduka.

Mwizerwa Ally

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Burundi Could Be Destroyed Like Nineveh: Father Sadiki Kenemana
Next Article Goma:AFC/M23 Yakiriye i Bunagana Abantu 15 Barekuwe na RDC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Burkina Faso, Mali na Niger baburiye Perezida Tinubu wa Nigeria nyuma yo kuvuga ko umutekano muke muri Sahel uri mu bitera ibibazo bya Nigeria

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Ibya Amerika na Iran Byasubiye Irudubi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUAMATANGAZO

Meteo Rwanda Iteganya Imvura Nyinshi Mu Muhindo wa 2026

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Zambia: Abaturage Barenga Miliyoni 8,7 Bagiye Gutora Perezida, Hichilema Ahatanira Manda ya Kabiri

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?