U Rwanda na Afurika y’Epfo byatangaje ko bigiye kongera gushimangira umubano wabyo no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo guteza imbere inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi no gukomeza uruhare rwabyo mu iterambere ry’umugabane wa Afurika.
Ibi byatangajwe nyuma y’uruzinduko rw’akazi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe, yagiriye muri Afurika y’Epfo, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Ronald Lamola.
Impande zombi zagaragaje ko ibiganiro byatanze umusaruro mu rugendo rwo gusubizaho no gukomeza umubano wa dipolomasi hagati ya Kigali na Pretoria.
Zongeye gushimangira ubushake bwo gukorera hamwe mu nyungu z’ibihugu byombi ndetse n’iz’umugabane wa Afurika muri rusange.
Mu byemezo byafashwe harimo kongera gukora kwa Komisiyo Ihuriweho y’Ubufatanye (JCC), urwego ruzafasha gukurikirana no guteza imbere ibikorwa by’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Inama itaha y’iyi komisiyo biteganyijwe ko izabera mu Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2027.
Ikindi cyagarutsweho ni koroshya urujya n’uruza rw’abaturage.
Afurika y’Epfo yemeye ko mu gihe kitarenze amezi 12 izaba yongeye gutangira gutanga viza ku banyarwanda bafite pasiporo zisanzwe, icyemezo kizafasha guteza imbere ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’uburezi.
Abaminisitiri bombi banaganiriye ku bibazo by’umutekano n’amahoro biri mu bice bitandukanye bya Afurika, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mozambique, Sudani, Sudani y’Epfo na Somalia.
Iyi gahunda nshya y’ubufatanye ifatwa nk’intambwe ikomeye mu kongera kubaka icyizere hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo, ndetse ikaba ishobora gufungura amahirwe mashya mu bukungu, ubucuruzi n’iterambere ry’akarere.
rwandatribune.rw