Abahuza mu biganiro biri guhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran batangaje ko icyiciro cya mbere cy’inama zahuje abayobozi bo ku rwego rwo hejuru cyarangiye impande zombi zigaragaza ubushake bwo kugera ku masezerano ya nyuma mu gihe cy’iminsi 60 y’agahenge.
Ibi biganiro byabereye mu Busuwisi byatangiye mu bihe byari bikomeye, aho Iran yavugaga ko inzira ya Hormuz yongeye gufungwa, mu gihe Perezida Donald Trump yatangazaga ko ashobora kongera kugaba ibitero kuri Iran.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abahuza baturutse muri Qatar na Pakistan, havugwa ko impande zombi zumvikanye ku ngingo z’ingenzi zizashingirwaho mu gushaka umuti urambye w’amakimbirane.
Hanatangajwe ko ibiganiro bya tekiniki bizakomeza mu minsi iri imbere muri Buergenstock, mu Busuwisi.
Amerika na Iran kandi byemeranyije gushaka uburyo bwo gukomeza agahenge muri Liban no koroshya urujya n’uruza rw’amato y’ubucuruzi anyura mu nzira ya Hormuz, ifite uruhare runini mu bucuruzi mpuzamahanga.
Ibiganiro byatangijwe ku mugaragaro na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, nyuma y’amasezerano y’agateganyo yasinywe ku wa 17 Kamena agamije kongera igihe cy’agahenge. Byakomeje kugeza mu rukerera rwo ku wa 22 Kamena.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yavuze ko igihugu cye cyatangiye kubona inyungu ziva muri ayo masezerano, zirimo kongera kohereza peteroli ku masoko mpuzamahanga, kurekurwa kw’umutungo wari warafatiwe ndetse no gutangira ibikorwa byo kuzahura ubukungu.
Gusa mbere y’itangira ry’ibi biganiro, Perezida Trump yari yongeye kuburira Iran ko gukomeza kugerageza gufunga inzira ya Hormuz bishobora kuyiviramo ingaruka zikomeye.
rwandatribune.rw