Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ku mugaragaro ko yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ndetse no ku buyobozi bw’Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party), nyuma y’igihe yari amaze ahanganye n’igitutu gikomeye cyaturukaga mu bayobozi n’abadepite bo mu ishyaka rye.
Starmer yatangaje iki cyemezo kuri uyu wa Mbere imbere ya 10 Downing Street, icyicaro cya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, avuga ko nubwo hari byinshi ubutegetsi bwe bwagezeho mu myaka ibiri ishize, yumvise ko ishyaka rye ritakimubonamo umuntu ukwiriye kuriyobora mu matora ataha.
Iyi nkuru ije nyuma y’amezi menshi Starmer asabwa kwegura n’abadepite benshi bo mu Ishyaka rya Labour, bakamushinja kutabasha guhangana n’ibibazo byugarije igihugu ndetse no gutakaza icyizere cy’abaturage.
Mu kwezi gushize, abadepite benshi bo muri Labour bari bamaze gusaba ko yava ku buyobozi, mu gihe bamwe mu bagize Guverinoma ye na bo bari baratangiye kwegura.
Mu minsi ishize kandi, bamwe mu bayobozi bakomeye ba Guverinoma ye, barimo uwari Minisitiri w’Ingabo, bari beguye bavuga ko batemeranya n’imiyoborere n’imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Guverinoma.
Nyuma yo kwegura kwa Starmer, amaso menshi yahise yerekeza kuri Andy Burnham, wahoze ari Umuyobozi wa Greater Manchester akaba ari umwe mu banyapolitiki bafite igikundiro gikomeye muri Labour Party.
Burnham afatwa nk’ufite amahirwe menshi yo gusimbura Starmer nyuma yo gutsinda amatora yihariye aherutse kumugarura mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza.
Amatora yo gushaka umuyobozi mushya wa Labour Party ateganyijwe gutangira muri Nyakanga 2026, mu gihe Starmer azakomeza gukora inshingano za Minisitiri w’Intebe kugeza igihe uzamusimbura azatorerwa.
Kwegura kwa Starmer byinjije u Bwongereza mu kindi gihe cy’ihindagurika rya politiki. Mu gihe cy’imyaka irindwi ishize gusa, igihugu kirimo kugana ku kubona Minisitiri w’Intebe wa gatandatu, ibintu abasesenguzi bavuga ko bishobora kongera urujijo muri politiki y’iki gihugu.
Nubwo Starmer yavuze ko asize igihugu cyateye imbere mu bukungu, cyongereye uburenganzira bw’abakozi ndetse n’ishoramari mu nzego zitandukanye, bamwe mu banyapolitiki n’abaturage bavuga ko Guverinoma ye yananiwe guhangana n’ibibazo by’ubukungu, ubuzima n’abimukira, ari na byo byatumye icyizere yari afitiwe kigabanuka.
Kwegura kwa Keir Starmer gufunguye igice gishya muri politiki y’u Bwongereza, mu gihe Ishyaka rya Labour rigiye gutangira urugendo rwo gushaka umuyobozi mushya uzarisubiza icyizere no kuritegura amatora ari imbere.
Amaso y’abaturage, abanyapolitiki n’amahanga ubu ahanzwe ku bazahatana muri aya matora y’imbere mu ishyaka, mu gihe igihugu gitegereje kumenya uzayobora Guverinoma mu minsi iri imbere.
Rwarinda Gaston
rwandatrubune.rw