Thursday, 2 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
U Rwanda na AFC/M23 Bongeye Gufungura Umupaka wa Goma–Rubavu Nyuma y’Iminsi Myinshi Ufunzwe
James Swan Yaburiye Loni: Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC Uragenda Urushaho Kuzamba
Vatican: Some Priests Excommunicated Over Rebellion Against the Pope
Vatican: Bamwe Mu Bapadiri Birukanwe Kubera Kwigomeka Kuri Papa
Drones Zigiye Guca Akajagari Ko Gutwika Imyanda Mu Rwanda
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Gakenke: Umunyeshuri Akurikiranyweho Gukomeretsa Umwarimu Amujombye Ikaramu
AMAKURU

Gakenke: Umunyeshuri Akurikiranyweho Gukomeretsa Umwarimu Amujombye Ikaramu

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: June 24, 2026 2:52 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Mu Karere ka Gakenke, haravugwa inkuru y’umunyeshuri w’imyaka 18 witwa Niyikiza Jean Aimé, wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye (S3) muri GS Cyanika, ukekwaho gukomeretsa umwarimu nyuma yo kumujomba ikaramu.

Nk’uko byatangajwe na BTN TV, ibi byabaye ku wa 23 Kamena 2026 mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Nyange, Umurenge wa Coko. Byabereye mu cyumba cy’ibizamini aho umwarimu Gakoza Emmanuel yari ari kugenzura uko abanyeshuri bakora ikizamini.

Amakuru avuga ko ikibazo cyatangiye nyuma y’uko umwarimu asabye abanyeshuri kwicara ari batatu kuri buri ntebe kugira ngo hasigare indi ntebe yakwicaraho.
Umwe mu banyeshuri ntiyabyumvise kimwe n’umwarimu, avuga ko bitari ngombwa ko bakora ikizamini bicaye ari batatu kandi hari indi ntebe ihari.

Ibi byateje kutumvikana hagati y’impande zombi, bituma umwarimu afata icyemezo cyo gusohora uwo munyeshuri mu cyumba cy’ibizamini.
Mu gihe yari amaze kugera ku muryango asohoka, bivugwa ko yahindukiye agatera umwarimu ikaramu ku itama, bikamuviramo igikomere.

Nyuma y’iyo mpanuka, umwarimu yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyange kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse.

Amakuru kandi avuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwafashe icyemezo cyo kureka uwo munyeshuri agakomeza gukora ikizamini cya Leta, mu gihe iperereza ku byabaye rikomeje gukorwa n’inzego zibishinzwe zirimo ubugenzacyaha.

Iki kibazo cyakomeje kuvugisha benshi, cyane cyane ku myitwarire ikwiye kuranga abanyeshuri n’abarimu mu gihe cy’ibizamini bya Leta.

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ebola Yo muri RDC Yageze mu Bufaransa, Umuganga wa Mbere Yanduye
Next Article Umutwe: Sena ya Amerika Yagerageje Kugabanya Ububasha bwa Trump ku Ntambara ya Iran
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Tshisekedi Yatangije RDC-Pass: Ese Umwirondoro wa Digitale Uzahindura Imikorere ya Leta muri RDC?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Rutshuru: Umuyobozi wa Sosiyete Sivile Yaburiwe Irengero, Abashimusi Basaba 8,000$ ngo Bamurekure

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

Igitutu Gishya Ku Biganiro By’Amahoro:Loni Yongereye Ibihano Kuri RDC Kugeza 2027

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Rwanda, DRC and UNHCR Sign New Agreement to Accelerate Voluntary Refugee Repatriation

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?