Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu gace ka Mazingiro, muri Groupement ya Mutanda, Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yashimuswe n’abagabo bitwaje intwaro bataramenyekana, ibintu byateje impungenge zikomeye mu baturage bo muri ako karere.
Amakuru aturuka mu baturage n’ibitangazamakuru byo muri ako gace avuga ko uyu muyobozi uzwi ku izina rya Shaole yashimuswe mu gikorwa cyabereye mu mudugudu wa Mazingiro, aho yafashwe ku ngufu n’abo bagabo mbere yo kujyanwa ahantu hatazwi.
Nyuma y’ishimutwa rye, abo mu muryango we n’abaturage bavuga ko abamufashe bamufungiye ahantu hatazwi kandi ko basabye incungu y’amadolari ya Amerika 8,000 kugira ngo bamurekure.
Shaole azwi cyane muri Teritwari ya Rutshuru nk’umwe mu bayobozi ba Sosiyete Sivile bagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo guteza imbere abaturage no gushimangira ubufatanye mu bice bitandukanye bya Mazingiro. Ni kandi umuhungu wa nyakwigendera Roger Mbokani, wari umwe mu bantu bubashywe kandi bazwi cyane muri ako gace.
Iri shimutwa ryabereye mu gace ka Mutanda kari mu bice bigenzurwa n’abarwanyi ba Wazalendo bo mu mutwe wa CMC/FDP uyobowe na Gen. Dominic Ndaruhutse.
Nubwo bimeze bityo, kugeza ubu nta bimenyetso biragaragaza ko uyu mutwe wagize uruhare muri iki gikorwa, kuko abagikoze n’impamvu zabateye kugishora muri cyo bitaramenyekana.
Iyi nkuru ije yiyongera ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kurangwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, ubujura bwitwaje intwaro ndetse n’ishimutwa ry’abaturage bikomeje kwiyongera, bigashyira abaturage mu bwoba no mu gihirahiro.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’akarere ntiziratangaza icyo zizi kuri iri shimutwa cyangwa ingamba zirimo gufatwa kugira ngo Shaole arekurwe.
Abaturage bo muri Mazingiro bakomeje gusaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo arekurwe amahoro kandi abakoze iki cyaha bagezwe imbere y’ubutabera.
rwandatribune.rw