Urunturuntu rwari rumaze imyaka hafi 20 ku murage n’abana ba nyakwigendera Paul Job Kafeero, umwe mu bahanzi b’ibyamamare muri muzika ya Kadongo Kamu muri Uganda, rwashyizweho akadomo nyuma y’uko ibisubizo by’ibizamini bya ADN bitangajwe ku mugaragaro ku wa 25 Kamena 2026.
Ibi bizamini byakozwe nyuma y’uko abantu 25 bavuga ko ari abana ba Kafeero basabye ko hamenyekana ukuri ku isano bafitanye na we. Kugira ngo haboneke ibimenyetso byizewe, hasohowe icyemezo cy’urukiko cyemera ko umurambo wa Kafeero ucukurwa hafatwaho ibipimo bya ADN byo kugereranywa n’iby’ababuranaga.
Igikorwa cyo gufata ibyo bipimo cyayobowe n’inzobere za forensike za Polisi ya Uganda hamwe na Government Analytical Laboratory.
Nyuma yo gusesengura ibimenyetso byose, ibisubizo byatangajwe ku cyicaro gikuru cya Polisi i Naguru muri Kampala.
Mu bantu 25 biyitaga abana ba Paul Kafeero, bane gusa ni bo bemejwe ko bafitanye isano y’amaraso na we. Abo ni:
Simon Peter Kafeero
Elizabeth Nagawa
Thomas Swazi Kafeero
Benedict Kafeero
Abandi 21 bose basanze nta sano y’amaraso bafitanye n’uyu muhanzi.
Andrew Mubiru, Umuyobozi wa Forensic Services muri Polisi ya Uganda, yavuze ko ibisubizo bya siyansi bidashidikanywaho kandi ko bizafasha gukemura amakimbirane yari amaze imyaka myinshi ku murage wa Kafeero.
Paul Kafeero yapfuye mu 2007 afite imyaka 36 azize uburwayi bw’impyiko. Nyuma y’urupfu rwe yasize umutungo n’ibihangano byinshi bya muzika, ariko kubera ko atasize inyandiko igaragaza uko umurage ugomba kugabanywa, havutse amakimbirane hagati y’abavugaga ko ari abana be n’abandi bo mu muryango.
Ibi bisubizo bya ADN byitezweho kurangiza burundu impaka zari zimaze imyaka myinshi no gutanga umurongo ku bagomba guhabwa uburenganzira ku murage n’izina bya Paul Kafeero.
rwandatribune.rw