Mu Mujyi wa Luxembourg habereye inama y’Abaminisitiri b’ibihugu bigize European Union yiga ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe, ariko icyakuruye amaso ya benshi si ibyari ku murongo w’ibyigwa, ahubwo ni uruhinja rwagaragaye rwicaye muri iyo nama.
Uruhinja rwari kumwe na nyina, Romina Pourmokhtari, Minisitiri ushinzwe ibidukikije muri Sweden.
Yazanye umwana we w’umuhungu witwa Adam mu rwego rwo gutanga ubutumwa bugaragaza ko umubyeyi ashobora gukomeza inshingano ze z’akazi ataretse no kwita ku mwana.
Abateguye inama bemeje ko ari ubwa mbere mu mateka ya EU uruhinja rwitabiriye inama y’Abaminisitiri, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’impinduka mu buryo inzego za politiki zitekereza ku mibereho y’ababyeyi.
Romina Pourmokhtari yavuze ko yashakaga kwerekana ko iyo igihugu gifite politiki nziza ishyigikira ababyeyi, bishoboka guhuza inshingano z’akazi no kurera abana.
Yongeyeho ko uruhare rw’ababyeyi bombi, cyane cyane se w’umwana, rugira akamaro mu gutuma ibyo bishoboka.
Muri Suède, ababyeyi bahabwa ikiruhuko cyishyurwa kigera ku mezi 16 nyuma yo kubyara cyangwa kwakira umwana, politiki ifatwa nk’imwe mu ziteye imbere ku Isi mu gushyigikira imiryango.
Iyi gahunda ya Romina yakiriwe mu buryo butandukanye.
Hari abayibonye nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere uburinganire no gushyigikira ababyeyi bakora imirimo yo ku rwego rwo hejuru, mu gihe abandi bayifashe nk’ikimenyetso cy’impinduka zigenda zigaragara mu mikorere y’inzego za politiki zo ku rwego mpuzamahanga.
rwandatribune.rw