
Imirwano imaze iminsi igera ku cyumweru ibera mu misozi ya Minembwe, muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, yakomeje gukaza umurego hagati y’umutwe wa MRDP-Twirwaneho ufatanya na AFC/M23 n’ihuriro rigizwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), imitwe ya Wazalendo n’ingabo z’u Burundi (FDNB).
Mu itangazo ryasohowe na MRDP-Twirwaneho, uwo mutwe wavuze ko wafashe ibice bitandukanye nyuma y’imirwano imaze iminsi, ndetse ko ihuriro bahanganye ryasubiye inyuma.
Uyu mutwe uvuga kandi ko imirwano yakoreshejwemo intwaro ziremereye, drones n’ibindi bikoresho bya gisirikare, ndetse ugashinja ihuriro rya FARDC, Wazalendo na FDNB kugaba ibitero byagize ingaruka ku baturage.
Icyakora, ibi birego bikomoka ku ruhande rwa MRDP-Twirwaneho, kandi ntibyemezwa n’urundi ruhande cyangwa isoko ryigenga.
Abaturage bo muri Minembwe bavuga ko imirwano yatumye benshi bava mu byabo bahungira mu bice bifite umutekano, mu gihe ibikorwa by’ubuhinzi, ubucuruzi n’ubwikorezi byahagaze mu duce twinshi.
Ku ruhande rwa leta ya RDC, nta tangazo rirambuye riratangazwa ku byo MRDP-Twirwaneho ivuga.
Rwanda tribune yashatse kumenya icyo uruhande rwa leta ya RDC rubivugaho: Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo, Liyetona Reagan Mbuyi Kalonji, kugira ngo agire icyo avuga ku byo MRDP-Twirwaneho yatangaje, icyakora kugeza igihe iyi nkuru yatangajwe, ntitwabashije kumubona ngo agire icyo abivugaho.
Kugeza ubu, biracyagoye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa n’impande zombi, harimo ibirebana n’ibice byafashwe, umubare w’abaguye mu mirwano n’ingaruka ku basivili, kubera umutekano muke ukomeje muri ako gace.
Imirwano ikomeje muri Minembwe ibaye mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba mubi, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhatanira kugenzura ibice bitandukanye.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw