Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Tshisekedi Yohereje Itegeko Rya Kamarampaka Mu Rukiko Mbere yo Kuritangaza
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Tshisekedi Yohereje Itegeko Rya Kamarampaka Mu Rukiko Mbere yo Kuritangaza

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 1, 2026 8:15 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yashyikirije Urukiko rw’Itegeko Nshinga umushinga w’itegeko rigena uburyo kamarampaka ikorwa, mbere yo kuritangaza ku mugaragaro no kurishyira mu bikorwa.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, iki cyemezo kigamije kubahiriza ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya RDC, riha Umukuru w’Igihugu uburenganzira bwo gusaba Urukiko rw’Itegeko Nshinga kubanza gusuzuma niba itegeko rihuye n’amahame yaryo mbere yo kuritangaza.

Urukiko nirusanga iri tegeko rinyuze mu mategeko kandi ridafite ingingo zinyuranyije n’Itegeko Nshinga, Perezida Tshisekedi azarihita aritangaza ritangire gukurikizwa.
Gusa, nibaramuka basanze hari ingingo zidakurikiza Itegeko Nshinga, rizasubizwa kugira ngo rikosorwe mbere yo kongera kurishyikirizwa.

Iri tegeko rije mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje gushyira imbere gahunda y’amavugurura mu miyoborere no mu mategeko, harimo ibiganiro bimaze igihe ku mpinduka zishobora gukorwa mu Itegeko Nshinga ndetse no mu mikorere y’inzego za Leta.

Nubwo ubutegetsi butaratangaza ku mugaragaro ibikubiye muri iri tegeko cyangwa impamvu yihariye yatumye rishyikirizwa Urukiko muri iki gihe, iki gikorwa gikomeje gukurikiranwa cyane n’abanyapolitiki ndetse n’abasesenguzi.

Bamwe mu basesenguzi bavuga ko kubanza kurishyikiriza Urukiko rw’Itegeko Nshinga bishobora gufasha kwirinda impaka n’amakimbirane ashobora kuvuka nyuma yo kuritangaza, bikanashimangira ko inzira z’amategeko zubahirizwa.

Kugeza ubu, amaso yibanze ku mwanzuro uzafatwa n’Urukiko rw’Itegeko Nshinga, uzagena niba iri tegeko rizatangazwa uko riteye cyangwa niba hari ingingo zizabanza kuvugururwa mbere yo gutangira gukurikizwa.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Israel Yatangaje Ko Yishe Umwe Mu Bayobozi Ba Islamic Jihad
Next Article U Burusiya Bwakajije Ibitero muri Ukraine Bwibasira Sitasiyo za Lisansi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMAUMUTEKANO

Burundi: Loni Yagaragaje Impungenge ku Bwicanyi n’Abantu Baburirwa Irengero

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUUMUTEKANO

Abasenateri ba Amerika Basabye Washington Kongera Imbaraga Mu Gushakira Amahoro RDC n’u Rwanda

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Fayulu Abaza Impamvu Leta ya RDC ijya i Doha Kuganira na AFC/M23 Ariko Ikanga ko Bitabira Ibiganiro Bya Politiki

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUUMUTEKANO

Politiki:Raporo ya Dr.Gasana na Dr.Nkiko Ivuga Kuhazaza Ho Gusesa Igisilikare Cya RDF Nkuko Byagenze Muri Costa Rica Yakuruye Impaka

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?