Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yashyikirije Urukiko rw’Itegeko Nshinga umushinga w’itegeko rigena uburyo kamarampaka ikorwa, mbere yo kuritangaza ku mugaragaro no kurishyira mu bikorwa.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, iki cyemezo kigamije kubahiriza ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya RDC, riha Umukuru w’Igihugu uburenganzira bwo gusaba Urukiko rw’Itegeko Nshinga kubanza gusuzuma niba itegeko rihuye n’amahame yaryo mbere yo kuritangaza.
Urukiko nirusanga iri tegeko rinyuze mu mategeko kandi ridafite ingingo zinyuranyije n’Itegeko Nshinga, Perezida Tshisekedi azarihita aritangaza ritangire gukurikizwa.
Gusa, nibaramuka basanze hari ingingo zidakurikiza Itegeko Nshinga, rizasubizwa kugira ngo rikosorwe mbere yo kongera kurishyikirizwa.
Iri tegeko rije mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje gushyira imbere gahunda y’amavugurura mu miyoborere no mu mategeko, harimo ibiganiro bimaze igihe ku mpinduka zishobora gukorwa mu Itegeko Nshinga ndetse no mu mikorere y’inzego za Leta.
Nubwo ubutegetsi butaratangaza ku mugaragaro ibikubiye muri iri tegeko cyangwa impamvu yihariye yatumye rishyikirizwa Urukiko muri iki gihe, iki gikorwa gikomeje gukurikiranwa cyane n’abanyapolitiki ndetse n’abasesenguzi.
Bamwe mu basesenguzi bavuga ko kubanza kurishyikiriza Urukiko rw’Itegeko Nshinga bishobora gufasha kwirinda impaka n’amakimbirane ashobora kuvuka nyuma yo kuritangaza, bikanashimangira ko inzira z’amategeko zubahirizwa.
Kugeza ubu, amaso yibanze ku mwanzuro uzafatwa n’Urukiko rw’Itegeko Nshinga, uzagena niba iri tegeko rizatangazwa uko riteye cyangwa niba hari ingingo zizabanza kuvugururwa mbere yo gutangira gukurikizwa.
Rwandatribune.rw