Romuald Wadagni: Umuhanga mu by’Ubukungu Agiye Kuyobora Bénin

Florentine Icyitegetse
4 Min Read

Romuald Wadagni, wari usanzwe azwi nk’impuguke mu by’ubukungu, yamaze gutorerwa kuba Perezida mushya wa Bénin, nyuma y’imyaka 10 amaze ayobora Minisiteri y’Imari n’Ubukungu.

Ibyavuye mu matora byatangajwe mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri.

Uyu mugabo wubatse izina rye binyuze mu mibare n’imiyoborere myiza y’ubukungu mbere yo kwinjira mu ruhando rwa politiki, yagaragaye cyane mu gihe cy’amatora, aho yazengurutse igihugu cyose yiyamamaza.

Yiyegereje abaturage mu buryo budasanzwe
Mu minsi yegereye amatora, mu mujyi wa Cotonou no ku kibuga cy’indege, wasangaga amafoto ye agaragara hose.

Nubwo asanzwe azwiho kwitonda no kudakunda kugaragara cyane mu itangazamakuru, mu gihe cyo kwiyamamaza yagaragaje isura nshya.

Yakoze ingendo hirya no hino mu gihugu, rimwe na rimwe akora inama zigera kuri esheshatu ku munsi.

Yavugaga adafite inyandiko, mu buryo bworoshye, agaragaza ko ari umuntu wegereye abaturage.

Umwe mu bamuri hafi yagize ati:
“Muri iki gihe cy’amatora, yagaragaje uwo ari we by’ukuri: ni umuntu wicisha bugufi kandi wegereye abantu.”
Amavu n’amavuko n’amasomo akomeye
Romuald Wadagni, bakunda kwita “RoW”, yavutse ku wa 20 Kamena 1976 i Lokossa, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Bénin.

Akomoka mu muryango w’abize cyane: se yari umuhanga mu by’ubukungu, naho nyina akaba rwiyemezamirimo.

Nubwo yize kandi agakorera hanze y’igihugu igihe kinini, ahora yibuka aho akomoka kandi afite n’ubuhinzi akora.

Yize ibijyanye n’imari mu ishuri rikuru rya Grenoble mu Bufaransa, akomereza amasomo muri Kaminuza ya Harvard, mbere yo kujya gukora muri sosiyete mpuzamahanga ya Deloitte, aho yaje no kuba umwe mu bayobozi bayo ku rwego rwa Afurika.

Uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bwa Bénin

Mu mwaka wa 2016, Perezida Patrice Talon yamugize Minisitiri w’Ubukungu n’Imari, amuha inshingano zo gushyira mu bikorwa impinduka zikomeye mu bukungu.

Mu gihe yari kuri uwo mwanya:
Igihombo cy’ingengo y’imari cyaragabanutse cyane, kigera kuri 3% bya PIB

Mu myaka 10 ishize Kandi, ubukungu bwa Bénin bwagiye buzamuka ku kigero kirenga 6% buri mwaka, bituma igihugu kigirirwa icyizere n’abashoramari mpuzamahanga.

 

Abasesenguzi bavuga ko ku butegetsi bwe azakomeza umurongo wa Perezida Talon nk’uko Jeune Afrique ibitangaza.

Gusa, uyu muyobozi mushya wa Bénin afite n’ibibazo bikomeye agomba guhangana na byo, birimo:
Ibitero by’iterabwoba bikomeje kwibasira amajyaruguru y’igihugu, ibibazo bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage.

Nubwo bamwe bamunenga ko adakunda kuvuga cyane muri politiki, abamushyigikiye bo bavuga ko ari imbaraga, kuko ashyira imbere ibikorwa kurusha amagambo.

Umwe mu bamushyigikiye yagize ati:
“Wadagni ahagarariye ubuyobozi bushya: budashyira imbere amagambo menshi, ahubwo bukibanda ku musaruro”.

Imibanire n’amahanga

Mu rwego mpuzamahanga, biteganyijwe ko azakomeza politiki yari isanzweho.

Afite umubano mwiza n’u Bufaransa, ariko kandi ashobora no kugerageza kongera umubano n’igihugu cya Niger, aho umubano utifashe neza muri iki gihe.

Ese azahindura imiyoborere ya politiki?

Hari kwibazwa niba azakomeza cyangwa azoroshya uburyo bukakaye bwagiye bukoreshwa mu micungire ya politiki, aho bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bafunzwe bakatirwa ibihano bikomeye.

Bénin ni igihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba kiri ku nyanja ya Atlantique, kikaba kizwi ku murwa mukuru wa Porto-Novo n’umujyi wa Cotonou nk’igicumbi cy’ubucuruzi.

Igihugu cya Bénin gifite amateka akomeye kuva ku Bwami bwa Dahomey kugeza ku bwigenge mu 1960.

Ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubucuruzi, kandi bumaze gutera imbere mu myaka ishize.

Nubwo ari igihugu kigendera kuri demokarasi, kiracyafite imbogamizi zirimo ubukene, ibibazo by’umutekano n’impaka za politiki.

Romuald Wadagni yatowe ku manda y’imyaka irindwi ishobora kongerwa rimwe, bivuze ko ashobora kuyobora Bénin kugeza mu mwaka wa 2040.

 

 

rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *