Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye giteganya kuva muri Irani mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri cyangwa bitatu, ashimangira ko nubwo ibiganiro by’amasezerano byakomeza cyangwa bigahagarara, bitazahindura uwo mugambi.
Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu biro bye byo muri White House, aho yavuze ko Irani iri gushaka kugirana ibiganiro n’Amerika, nubwo ubutegetsi bwa Tehran bwo buhakana ayo makuru.
Trump yagaragaje ko ingabo z’Amerika ziri hafi kurangiza ibikorwa bya gisirikare muri Irani, asobanura ko intego nyamukuru yari iyo kugabanya ubushobozi bw’iki gihugu mu gukora intwaro kirimbuzi za nikleyeri, kandi ko iyo ntego yamaze kugerwaho.
Yagize ati: “Tugeze ku cyo twashakaga, ubu turi mu gusoza ibikorwa”.
Ku rundi ruhande, Perezida wa Irani, Masoud Pezeshkian, we yatangaje ko igihugu cye gifite ubushake bwo kurangiza intambara, ariko asaba ko habaho icyizere cy’uko izindi ntambara zitazongera kubaho mu gihe kiri imbere.
Trump kandi yavuze ko Amerika ubu ifite ubuyobozi bukomeye mu kirere cya Irani, ndetse ko ibikorwa bya gisirikare byatumye habaho impinduka mu buyobozi bwo hejuru muri politiki n’igisirikare cy’iki gihugu.
Yongeyeho ko abayobozi bashya bariho muri Tehran bafite imyitwarire irangwa no gushyira mu gaciro kurusha abari basanzweho mbere.
Nubwo bimeze bityo, Trump yavuze ko intambara ishobora kurangira hatabayeho amasezerano hagati y’impande zombi.
Ku bijyanye n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ryatewe n’iyi ntambara, Perezida wa Amerika yizeje ko bishobora kugabanuka vuba, igihe ibikorwa bya gisirikare by’Amerika bizaba birangiye burundu.
rwandatribune.rw