Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangiye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Nation Media Group (NMG), nyuma y’iminsi mike Komite ya Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe Ububanyi n’Amahanga isabye ko hasubirwamo ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Washington na Uganda kubera ifungwa ry’ibitangazamakuru by’iyi sosiyete.
Ku wa 28 Kamena 2026, inzego z’umutekano za Uganda zagose icyicaro gikuru cya Nation Media Group i Kampala, bituma ibikorwa by’ibitangazamakuru byayo birimo NTV Uganda, Spark TV na Daily Monitor bihagarikwa.
Ibi byabaye nyuma y’ubutumwa Gen Muhoozi yari yashyize ku rubuga X, aho yavuze ko Perezida Yoweri Museveni yemeye umugambi we wo gufunga NTV Uganda na Daily Monitor.
Yanavuze ko amakuru yose ashobora kwangiza isura ya Uganda yagombaga kubanza kwemezwa n’ibiro bye mbere yo gutangazwa, agaragaza ko adashyigikiye ubwisanzure busesuye bw’itangazamakuru.
Icyo cyemezo cyamaganywe n’imiryango iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse gihita gikurura impaka ku rwego mpuzamahanga.
Ku wa 29 Kamena 2026, Senateri wa Amerika Jim Risch, uyobora Komite ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, yasabye ubutegetsi bwa Amerika gusuzuma cyangwa guhagarika ubufatanye mu bya gisirikare na Uganda. Yavuze ko gufunga ibitangazamakuru bikomeye byigenga bigaragaza kutubahiriza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Mu gihe igitutu mpuzamahanga cyari gikomeje kwiyongera, ikinyamakuru New Vision cyatangaje ko Gen Muhoozi yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Nation Media Group ku cyicaro cya Special Forces Command (SFC) giherereye i Entebbe.
Muri ibyo biganiro harimo nyiri Nation Media Group Rostam Aziz, umuhungu we Saam Aziz, umunyamakuru Andrew Mwenda, ndetse n’umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo za Uganda (UPDF) Col. Chris Magezi.
Nubwo impande zombi zemeje ko ibiganiro byabaye, nta ruhande rwatangaje ibyo byaganiriweho cyangwa niba hari umwanzuro wafashwe wo kongera gufungura NTV Uganda, Spark TV na Daily Monitor.
Mbere y’ibi, Andrew Mwenda yari yatangaje ko yavuganye na Gen Muhoozi kandi ko yizeye ko ibyo bitangazamakuru bishobora kongera gukora nyuma y’ibiganiro hagati y’igisirikare cya Uganda n’ubuyobozi bwa Nation Media Group.
Kugeza ubu, NTV Uganda, Spark TV na Daily Monitor biracyafunzwe, mu gihe amaso y’abatari bake akomeje kureba niba ibiganiro biri hagati y’impande zombi bizatanga umusaruro, cyane cyane nyuma y’igitutu gikomeje guturuka muri Sena ya Amerika no mu miryango mpuzamahanga iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Rwandatribune.rw