Thursday, 2 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
U Rwanda na AFC/M23 Bongeye Gufungura Umupaka wa Goma–Rubavu Nyuma y’Iminsi Myinshi Ufunzwe
James Swan Yaburiye Loni: Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC Uragenda Urushaho Kuzamba
Vatican: Some Priests Excommunicated Over Rebellion Against the Pope
Vatican: Bamwe Mu Bapadiri Birukanwe Kubera Kwigomeka Kuri Papa
Drones Zigiye Guca Akajagari Ko Gutwika Imyanda Mu Rwanda
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > UMUTEKANO > Mozambique: Perezida Chapo Yasabye Ibyihebe Bya Cabo Delgado Kwinjira Mu Biganiro By’Amahoro
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Mozambique: Perezida Chapo Yasabye Ibyihebe Bya Cabo Delgado Kwinjira Mu Biganiro By’Amahoro

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 2, 2026 11:39 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, arasoza uruzinduko rwe mu Ntara ya Cabo Delgado kuri uyu wa Kane, mu gihe ibikorwa by’imitwe y’aba-jihadistes bikomeje gusiga abaturage mu kaga no mu guhunga.

Imibare itangwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira igaragaza ko kuva mu ntangiriro za Gicurasi, abarenga 26.000 bamaze kuva mu byabo kubera umutekano muke ukomeje kwiyongera muri ako gace kagarijwe n’ibitero.

Mu ruzinduko rwe rwa kabiri muri 2025 muri Cabo Delgado, nyuma y’urwo yari yagiriyeyo asura ingabo, Perezida Chapo yahuye n’abaturage bagaragaje agahinda ko kumva baratereranywe na Leta hagati mu bibazo by’umutekano muke bimaze imyaka myinshi.
Yabasezeranyije ko guverinoma ye izashyira imbere iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage b’ako karere.

Mu ijambo rye kandi, yasabye abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro “kumanika intwaro bagatangira ibiganiro by’amahoro.”

Icyakora, umushakashatsi wo muri Mozambique João Feijó we abona iki gitekerezo nk’icy’ubusa cya politiki, avuga ko bidashoboka ko abarwanyi bemera ibiganiro nk’uko byatanzwe.
Yagize ati bitekerezo byo kuganira na Shebab “ntibyumvikana” kuko bigoye kubona bemera kuva ku rugamba ngo bajye mu biganiro bisanzwe.

Agaragaza ko igisubizo nyacyo ari ugukemura ikibazo cy’isaranganya ry’umutungo ukomoka ku mishinga minini y’amabuye y’agaciro ikorera muri ako gace, irimo nka TotalEnergies, Mozambique LNG n’indi mishinga ya Montepuez, ashinja ko itanga inyungu nke ku baturage ahubwo igatera ubusumbane n’ukutizerana.

Avuga kandi ko iyo mikorere ishobora kuba intandaro yo gukomeza kwiyongera kw’amakimbirane, bikaba byafasha imitwe yitwaje intwaro gukomeza gushaka abayiyoboka, cyangwa bikazabyazwa umusaruro n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe na Leta barimo Venâncio Mondlane.

Mu bijyanye n’umutekano, bivugwa ko ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, zibarirwa mu bihumbi bisaga 4.000, bushobora kurangira mu gihe inkunga mpuzamahanga igenda igabanuka. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje ko utazongera gutera inkunga ibikorwa by’izo ngabo, mu gihe Leta ya Mozambique yo ivuga ko izashaka uburyo bwo kwikemurira icyo kibazo, nubwo igihe bizafata kitaramenyekana.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uganda: Nyuma y’Igitutu cya Sena ya Amerika, Gen Muhoozi Yatangiye Ibiganiro na Nation Media Group
Next Article Drones Zigiye Guca Akajagari Ko Gutwika Imyanda Mu Rwanda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Israel Refuses to Leave Lebanon: Are Trump’s Iran Peace Efforts Falling Apart Before They Begin?

By
ALLY Ally
AMAKURUMU MAHANGA

Nyuma y’Impagarara za Iran, Igiciro cya Peteroli Cyatangiye Kumanuka: Isoko Mpuzamahanga Ryatangiye Guhumeka

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGA

Vatican: Some Priests Excommunicated Over Rebellion Against the Pope

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKEUMUTEKANO

Kigali Yakiriye Inama Nyafurika Yiga ku Burenganzira bw’Abagore n’Abana Bafunze

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?