Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko iri mu rugendo rwo gushyiraho gahunda igamije kubuza abana batarageza ku myaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, haba mu gufungura konti no kuzijyaho bareba ibihashyirwa.
Ibi byemejwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yasobanuye ko iyi gahunda igamije kurushaho kurinda umutekano n’imikurire myiza y’abana mu isi y’ikoranabuhanga.
Ubushakashatsi bwakozwe n’iyi Minisiteri bwerekanye ko hafi 46% by’abana bakoresha internet bifashishije telefone z’ababyeyi, izabo bwite cyangwa mudasobwa zo ku mashuri.
Gusa kandi, hagati ya 30% na 35% by’abo bana bavuga ko bahura n’ibintu bibahungabanya igihe bari kuri internet, cyane cyane ku mbuga nka TikTok na YouTube.
Minisitiri Ingabire yavuze ko kuri izi mbuga ari ho hakunze kugaragara ibirimo bidakwiye abana, birimo amashusho cyangwa ubutumwa bubangamira imyitwarire yabo n’imitekerereze, harimo n’ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina n’ibindi byangiza ubuzima bwabo bwo mu mutwe.
Yongeyeho ko ikibazo gikomeye ari uko akenshi abana baba bafite ubumenyi buhanitse mu ikoranabuhanga kurusha ababyeyi n’abarimu, bigatuma kubagenzura no kubarinda bigorana.
Kugeza ubu, mu Rwanda nta mategeko abuza abana gufungura konti ku mbuga nkoranyambaga hashingiwe ku myaka yabo, cyangwa ngo ababuze kureba ibihashyirwa. Ibi ni byo leta ishaka guhindura, ifatira urugero ku bihugu bimwe na bimwe byatangiye gushyira mu bikorwa izi ngamba.
Minisitiri Ingabire yasobanuye ko u Rwanda ruri kureba uko rwafatanya n’ibigo bitanga internet, abafite imbuga nkoranyambaga, ndetse n’ababyeyi, kugira ngo hashyirweho uburyo bunoze bwo kubuza abana bari munsi ya 16 kuzikoresha.
Yavuze ko ibi nibishyirwa mu bikorwa bizafasha kugabanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga no kurushaho kuyobora abana ku bikwiye bibafitiye akamaro.
Mu gihe iri tegeko ritaratangira gukurikizwa, ababyeyi barasabwa gukomeza kugenzura ibyo abana babo bareba kuri telefone, no kubashyiriraho igihe ntarengwa cyo gukoresha internet.
Iyi gahunda iri kwigwaho ku bufatanye n’inzego zitandukanye, hagamijwe ko izashyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze kandi bujyanye n’imiterere y’u Rwanda, nk’uko byagenze no mu bindi bihugu byamaze gufata ingamba nk’izi.